Hirya no hino ku Isi ambasade z’u Rwanda zibasiwe n’imyigaragambyo yamagana ibyo Israel ishaka gukora

Sangiza iyi nkuru

Usibye imyigaragambyo yabereye imbere ya Ambasade y’u Rwanda muri Israel ku wa 7 Gashyantare 2018, mu mijyi ya New York, Paris, Beijing ndetse na Toronto naho habereye imyigaragambyo nk’iyi imbere ya za Ambasade z’u Rwanda yamagana iyimurwa ku ngufu ry’abimukira Israel imaze iminsi igaragaza ko idashaka ku butaka bwayo.
Ikinyamakuru Haaretz cyo muri Israel dukesha iyi nkuru , kiravuga ko nyuma y’ibihumbi by’abigaragambya bari bateraniye imbere ya ambasade y’u Rwanda i Ter Aviv mu gace ka Herzliya bamagana kohereza abimukira basaba ubuhungiro muri Israel muri , aho bavuga ko u Rwanda rwemeranyije na Israel kuzabakira nubwo rwakomeje kubihakana, ibindi bihumbi by’abantu byiyunze kuri aba mu myigaragambyo nk’iyi imbere ya za ambasade z’u Rwanda hirya no hino ku isi.

Grinbaum Rwanda
Muri Israel bigaragambyaga muri ubwo buryo

Iyi nkuru ikaba ivuga ko ubukonje n’imvura iremereye bitabujije abigaragarambya babarirwa muri 40 bari bateraniye  ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye I New York.
Uwitwa Sfard, umunyamategeko uharanira uburenganzira bwa muntu ufite icyicaro i Ter Aviv uhagarariye aba bimukira birukanwa muri Israel, yabwiye abari aho I New York ko atewe isoni no kuba guverinoma y’igihugu cye itarigiye ku mateka y’abaturage bayo ubwabo.
Geneva Rwanda Ana Wild
I Geneve mu Busiwisi naho habereye imyigaragambyo

Yongeyeho ko adashobora gushidikanya ko impamvu aba bimukira bibasiwe ari ukubera ibara ry’uruhu rwabo, abyita icyaha cyo kwibasira inyokomuntu, aboneraho gusaba u Rwanda kutazigera rugira uruhare muri iki cyaha.
Abigaragambya ngo bakaba bizera ko iki gitutu gikomeje kotswa u Rwanda cyatuma rwisubiraho rukava mu masezerano bakomeje kuvuga ko rwagiranye na Israel yo kwakira bamwe mu bimukira 38,000 biganjemo Abanya-Eritrea n’Abanya-Sudani y’Epfo.
Inkuru nyinshi zagiye azisohoka zemeza ko u Rwanda na Israel byagiranye amasezerano mu ibanga, aho ngo Israel yagombaga kuzajya yishyura u Rwanda amadolari 5,000 kuri buri mwimukira rwemeye kwakira. U Rwanda ariko rwakomeje guhakana ayo masezerano.
1852996508
Ibi rukaba rwongeye no kubihakana rwivuye inyuma, aho Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko abigaragambya ari abafite amakuru y’ikinyoma kuko u Rwanda rutigeze rusinya amasezerano yo kubakira.
Yagize ati “U Rwanda ntirwigeze rusinyana amasezerano na Israel. Bigaragambya kubera ko bahawe amakuru atariyo kuko twagerageje kubibasobanurira ariko bikaba bigaragara ko bamwe muri bo batabyumva.”
Abigaragambyaga I New York bise uyu mugambi wa Israel wo kwirukana abimukira “Igihano cy’urupfu” ndetse n’ “akaga ku kiremwamuntu” bavuga ko badashobora kwicara ngo baryumeho.
London Rwanda
London naho bigaragambije

Umwe mu banyeshuri ba Columbia University, Moran Levy w’imyaka 32, uri mu bateguye iyi myigaragambyo yo muri New York yavuze ko ari ibintu bitumvikana ukuntu mu 2018 Israel ishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abantu 40,000 kandi nta mpamvu ifite zatuma bataguma muri Israel mu gihe ikomeje guha visa abandi bimukira bashya bashaka imirimo.
Ati: “Ntidushobora guhagarara ku ruhande ngo tureke bibe.”
Indi myigaragambyo nk’iyi yabereye hirya no hino ku isi uhereye I Paris ukagera Beijing, ukava Melbourne ukagera I Toronto muri Canada.
I Berlin mu Budage baririmbiraga imbere ya ambasade y’u Rwanda basaba Minisitiri w’Intebe Netanyahu na perezida Kagame guhagarika ibyo bintu byo kwirukana abimukira.
Shahar Shoham Berlin 3
Abigaragambyaga i Berlin

Ni mu gihe I Toronto muri Canada bavugaga ko ari impunzi z’Abanyafurika zitahawe ikaze muri Israel ariko zihawe ikaze n’Abanya-Canada biyemeje kujya muri iyi myigaragambyo imbere ya ambasade y’u Rwanda kwifatanya n’abavandimwe bari muri Israel.
Naho I Stockholm muri Sweden abateguye imyigaragambyo bavugaga ko ubuzima bw’abantu butari ubwo kugurisha amadolari 5,000.
27545599 10155754666190020 7629237469910652184 n
Abigaragambyaga muri Sweden

I New York kuri page ya facebook yari yagenewe iyi myigaragambyo byaje kugera aho abigaragambya basanga byari bikwiye ko imyigaragambyo ibera no kuri ambasade ya Israel.
Undi mu bateguye imyigaragambyo, Sarah Stone waje kunganirwa na Levy, akaba kuri iki gitekerezo yasubije ko Israel itajya yita ku mategeko mpuzamahanga, ariko u Rwanda rushobora kuyitaho. Levy ariko yongeyeho ko bagiye no gutegura imyigaragambyo izibasira Israel mu byumweru biri imbere.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ishyirahamwe rihanira uburenganzira bwa muntu muri Israel, ryashishikarije abantu kwifatanya n’Isi yose mu myigaragambyo nk’iyi, rivuga ko u Rwanda nirwisubiraho kwirukana abimukira bitazabaho.

YouTube player

Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *