Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki Edouard kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2020 yavuze ko atagaye ikipe y’igihugu (Amavubi) yanganyije na Cap-Vert ubusa ku bundi (0-0).
Ni mu gihe bamwe mu bakunzi b’iyi kipe binubiye cyane imyitwarire y’abakinnyi cyane cyane abataha izamu batabashije kwinjiza igitego na kimwe mu mikino irenga itatu baheruka gukina.
Hon. Bamporiki we abona atari aho kugaya Amavubi, aho yagize ati: “Umusaza umpanura ati: Mwana wanjye, iyo ingabo zirwanira urwanda zicitsemo igikuba urugamba rwo kwimana uRwanda ruba rutangiye. Abaranga b’uRwanda #amavubi barakotana uko twabatumye, uwabagaya sinjye. Kwizera we!!”
Umukino wahuje Amavubi na Cap-Vert wakurikiraga undi wabaye tariki ya 12 Ugushyingo 2020, na wo amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa.
Mbere y’uko umukino wa mbere uba, Hon. Bamporiki yasuye Amavubi yari mu mwiherero mu Karere ka Bugesera mbere y’uko yerekeza muri Cap-Vert. Yabwiye abakinnyi bayo ati: “Ukotana akotanira u Rwanda…muri Abadaheranwa b’u Rwanda, mujye ku ruhembe mugiye kurasaniraho tuzasigara tubari inyuma uko dukoshoboye ariko tugere kuri uyu mutsindo kuko turawushaka.”
Yakomeje ati: “Mugiye muri Cap-Vert muri abaranga b’u Rwanda, mugende muzakine mukotana, mukotane murange u Rwanda, mukotane mutsinde rwose, mukotane mugaragaze aho u Rwanda rugeze.”
Muri uyu mukino wabereye i Nyamirambo kuri uyu wa 17 Ugushyingo, Amavubi yari afite intege nke mu busatirizi, bihumira ku mirari ubwo Ally Niyonzima ukina hagati yerekwaga ikarita itukura ku munota wa 26. Byatumye ikipe ikina iminota irenga 64 yugarira, amahirwe yo gutsinda aba make kugeza ubwo umukino warangiriye.
Nyuma y’uyu mukino, Amavubi yagize amanota 2 mu itsinda F. Gutsinda Cap-Vert byari amahirwe kuko yari kugira amanota 4, bigatuma yizera kuzabona andi manota byibuze 4 kuri Mozambique na Cameroon, ikabona itike ya CAN izaba mu 2021.
Muri iri tsinda F Amavubi ari ku mwanya wa nyuma, yatsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 mu mukino ubanza, atsindwa na Cameroon 1-0 mu mukino ubanza, none anganyije na Cap-Vert mu mukino ubanza n’uwo kwishyura.



2 Responses
Hon. Bamporiki yavuze ko atagaya Amavubi yanganyije na Cap-Vert
Ntagitangaje rwose kunganya ndetse no gutsindwa ntabwo byari kuba bitunguranye, igitangaje nuko dushaka insinzi ariko kuyitegura ntabyakozwe.
dutegure abana kandi tubakurikirane naho kubaza umusaruro uwo utazi aho yavuye nukwirengagiza ukuri rwose.
Hon. Bamporiki yavuze ko atagaya Amavubi yanganyije na Cap-Vert
Ntagitangaje rwose kunganya ndetse no gutsindwa ntabwo byari kuba bitunguranye, igitangaje nuko dushaka insinzi ariko kuyitegura ntabyakozwe.
dutegure abana kandi tubakurikirane naho kubaza umusaruro uwo utazi aho yavuye nukwirengagiza ukuri rwose.