Hon. Révérien Ndikuriyo ni we watorewe kuba Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi bw’u Burundi, asimbuye Perezida Evariste Ndayishimiye.
Ni itora ryabereye mu nama idasanzwe yahuje abayobozi muri iri shyaka, yebereye mu Ntara ya Gitega kuri uyu 24 Mutarama 2021.
Amaze gutorwa, Ndikuriyo yashimiye Imana, Perezida Ndayishimiye n’abanyamuryango ba CNDD-FDD (Abagumyabanga), abizeza kutazabatenguha. Ati: “Nshimiye cyane Imana ishobora byose yaturinze kuva tugitangira urugamba kugeza ubu, nkaba nshimiye cyane Nyiricyubahiro @GeneralNeva twagendanye, ndetse n’abagumyabanga bose twafatanyije urugamba n’abagumyabanga bose ku kuntu banyizeye. Nkaba mbijeje kutazabahemukira.”
Hon. Ndikuriyo ni umwe mu bayoboke ba CDD-FDD binjiye ishyamba ari kumwe na Evariste Ndayishimiye na nyakwigendera Pierre Nkurunziza, kugeza ubwo iri shyaka ryemerewe kwinjira muri politiki y’igihugu, hashingiwe ku masezerano y’amahoro n’ubutegetsi bwariho yo mu 2003.
Yabaye Guverineri w’Intara kuva mu 2004 kugeza mu 2007 ubwo yagirwaga umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burundi kugeza mu 2010. Mu 2015, yatorewe umwanya w’umusenateri.
Uretse na politiki, Hon. Ndikuriyo yari anayoboye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi.


