img_9999.jpg

Hoteli n’Utubari byashibutse ku miyoborere myiza byabaye igisubizo ku bahinzi borozi b’i Rubengera

Sangiza iyi nkuru

Abahinzi n’aborozi bo mu karere ka Karongi, umurenge wa Rubengera bavuga ko iterambere ry’ama Hoteli n’Utubari bihavuka (byashibutse ku miyoborere myiza) buri munsi byabaye igisubizo ku musaruro wabo, kuko bagorwaga ko kugeza umusaruro ku isoko.

Abagenda mu murenge wa Rubengera bavuga ko mu mbere y’imyaka 30 ishize nta kabari cyangwa resitora bigezweho byari bihari, kuko nibyari bihari byari biciriritse, ariko uyu munsi bivuka buri munsi, ariyo mpamvu abahageze bose bahamya ko byashibutse ku miyoborere myiza ya FPR Inkotanyi.

Nyiramisago Josephine, ni umuturage wo mu murenge wa Rubengera utunzwe no korora Inka ubwo twamusangaga aho yari yaje kwamamaza Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n’abakandida Depite b’Umuryango FPR Inkotanyi yavuze ko umusaruro w’amata uzikomokaho awugemurira Hoteli, Utubari baza Resitora akabasha kuzihaza ndetse nawe akabironkeramo agatubutse.

Ati “Mbere amata yanyobwaga mu rugo, kuko tutari dufite isoko ryayo ariko Paul Kagame yaduhaye ikusanyirizo ry’amata abayakeneye akaba ariho bayafatira yujuje u uziranenge, kandi turishimira ko igiciro cy’amata cyazamuwe bikaba biri kudufasha gukirigita ku ifaranga, tukaba twaranegerejwe ama banki tubitsamo ngo umutekano w’amafaranga yacu urindwe.”

Akomeza avuga ko aborozi bo mu murenge wa Rubengera bishimye, kuko iyo babonye ifaranga bihaza muri byose, ariyo mpamvu uwo babikesha (Paul Kagame) bahora bamutegeye urugori.

Mukandekezi Clementine Nadine, avuga ko atunzwe ni akazi k’ubuhinzi agahamya ko imibereho ye yahinduwe n’iterambere ry’ama hoteli naza resitora zikomeza kuvuka muri uyu murenge.

Ati “Ibihingwa ntibikiborera mu rugo, kuko tubigemura mu ma Hoteli naza Resitora, ku buryo nta gihombo umuhinzi agihura nacyo, yaba ni umucuruzi abona aho arangurira adahenzwe.”

Akomeza avuga ko Paul Kagame yabatinyuye ku buryo nta mugore utakibasha gukirigita ku ifaranga, kandi bakaba batakibika amafaranga mu ihembe ahubwo begerejwe ibigo by’imari.

Yambabariye Theophille, Chairman wa FPR Inkotanyi mu murenge wa Rubengera avuga ko abanyarwanda batibohoye ubuyobozi bubi ngo bibagirwe kwiteza imbere.

Ati “Tugendeye ku mpanuro duhabwa na Paul Kagame, ko akarere kazatezwa imbere n’abagatuye, byatumye tugirana igihango nawe cyo kuzamutora 100%, aho iterambere rya Rubengera rikomoka ku ihuriro ry’imihanda rihuza ibihugu bikikije u Rwanda riri i Rubengera ni bimwe mu byadutinyuye dushora imari, kuko tutabohowe imiyoborere mibi ngo twibagirwe gukora.”

Ahamya ko Rubengera mu myaka itanu iri imbere bazaba baramaze guhamiriza buri umwe ko ari igicumbi cy’ubukerarugendo, ndetse n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi by’abatuye i Rubengera bizakomeza kubonerwa isoko byoroshye, bitewe n’abashoramari bavuka buri munsi.

Rubengera niyo yasorejwemo gahunda yo kwamamaza Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n’abakandida Depite b’Umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Karongi, kuri uyu wa gatanu tariki 12 Nyakanga 2024.

Umurenge wa Rubengera uri mu bilometero 15 uvuye mu mujyi wa Karongi, aka karere ka kaba ari kamwe mu twunganira umujyi wa Kigali hashingiye ku bukerarugendo.
img_9999.jpg
img_0022.jpg
img_0062.jpg
img_0093.jpg
img_0132.jpg
img_0141.jpg
img_0167.jpg
img_0188.jpg
Amafoto: Koffito

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *