Umuhanzi Hussein Machozi urimo kwitwara neza mu gihugu cya Tanzania kuri ubu akaba afite indirimbo igezweho yise ” Sweet Melody “, yashimiye umuhanzi mugenzi we, Alikiba, ku kumushyigikira ashima iki gihangano cye gishya avuga ko birushaho kumutera ingufu.
Hussein Machozi ni umuhanzi bivugwa ko afite inkomoko mu Rwanda ndetse mu 2011 akaba yarahakoreye amashusho y’indirimbo ” Kafia Ghetto ” igaragaramo umuhanzi Back-T.
Uyu muhanzi nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya, Sweet Melody, mugenzi we w’icyamamare muri Tanzania no mu karere, Alikiba yahise ashima akazi yakoze abishyira ku mbuga nkoranyambaga.

Mu kiganiro yaje kugirana na EATV, Hussein Machozi yavuze ko asanzwe yubaha Alikiba, avuga ko yumvise indirimbo ye nshya akayishima.
Nk’uko bigaragara ku rukuta rwa instagram rwa Alikiba, yahise afata ifoto ya cover y’iyi ndirimbo ya Hussein Machozi arangije mu magambo macye asa nk’umwereka ko yemeye agira ati:
Yaaap @husseinmachozi100 .

Ibi rero bikaba byashimishije Hussein machozi akavuga ko yatunguwe cyane kubona Alikiba ashima indirimbo ye mu gihe ngo ubusanzwe ari gakeya umuhanzi agaragaza ko yemeye indirimbo ya mugenzi we.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


