Mu murenge wa Kinazi w’akarere ka Huye hari kuba igikorwa cyo gushakisha abantu 6 baheze mu cyobo cy’ubujyakuzimu buri hagati ya metero 60 n’100 ubwo bari bagiyemo gucukura amabuye y’agaciro.
Kuri uyu wa 19 Mata 2023, ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru cyatangaje ko aba bantu barimo batanu bafite imyaka iri munsi ya 30 n’uw’imyaka 50 ari bo bagwiriwe n’iki kirombe. Ntabwo hahise haboneka uburyo bwo kubatabara.
Umuyobozi w’akarere ka Huye, Sebutege Ange, yatangaje ko hari kurebwa uburyo aba bantu bahabwa ubutabazi bwihuse. Ati: “Twamenye amakuru y’ibi byago, ubuyobozi n’inzego z’umutekano bageze ahabereye impanuka, hari kurebwa ubutabazi bwihuse bwaboneka kugira ngo abagwiriwe n’iyi nkangu bakurwemo.”
Mu gitondo cy’uyu wa 20 Mata, abaturage benshi bahabyukiye, bamanjiriwe, bagitegereje ko imashini igerayo, ikabafasha gushakisha abantu babo kuko umuhate wabo wo ntacyo wari watanze.
Iki kigo cy’itangazamakuru mu masaa yine y’amanywa, gitangaje ko igikorwa cyo gushakisha aba bantu cyatangiye. Muri videwo ngufi cyacyagaragaje, bigaragara ko imashini isanzwe yifashishwa mu gukora imihanda ari yo iri kwifashishwa.
BWIZA yamenye ko aba bantu barimo abanyeshuri 3 biga mu ishuri ryisumbuye muri Kinazi, bose bakaba barengeje imyaka 20. Ngo iki kirombe cyabagwiriye mu masaa kumi cyangwa saa kumi n’imwe y’umugoroba w’ejo. Aya makuru agira ati: “Bagiyemo nimugoroba, kibagwira nka saa kumi, saa kumi n’imwe. Imashini irimo iravanamo ibitaka ngo bakurwemo. Ni batandatu, harimo abanyeshuri batatu n’abandi baturage basanzwe batatu. Abanyeshuri ni bakuru, barengeje imyaka 22.”




