Ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2020, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye yafashe abasore babiri; Nshimiyimana Olivier w’imyaka 22 y’amavuko na Sadam Abdoul w’imyaka 27 y’amavuko bafite ikiyobyabwenge gihambaye cya ‘Heroïne’.
Umuyobozi wa Polisi w’umusigire mu Karere ka Huye, CIP Michel Majyambere yavuze ko aba basore bafatanwe udupfunyika tune turimo ifu ya Heroine ndetse n’urushinge bakoresha bayitera mu mubiri.
Ni nyuma y’amakuru yari amaze gutangwa n’umusore wari wagiye kwivuza mu kigo cyita ku babaswe n’ibiyobyabwenge cya Huye, nk’uko CIP Majyambere yabivuze, agira ati: “Hari umwe mu rubyiruko wari waje mu kigo kivura abasabitswe n’ibiyobyabwenge (Rehabilitation Center) hano i Huye, yari yaje kwivuza niwe wahaye amakuru abapolisi babasha kugera kuri bariya basore bafashwe. Abapolisi basanze Nshimiyimana ariwe ugicuruza naho Sadamu we yari yaje nk’umukiriya waje kugura.”
Ubwo Polisi y’Igihugu yageraga kuri aba basore,yasanze Nshimiyimana ari we uri gucuruza iki kiyobyabwenge, Sadam Abdoul yari yagiye kugura. Icyo gihe bombi bari bamaze kucyitera mu mubiri.
Heroïne ni kimwe mu biyobyabwenge bihambaye, kiri mu cyiciro cya nyuma nka za Cocaine. Ucyiteye mu mubiri atakaza ubwenge, yumva buri gihe agishaka. Gusa kigira ingaruka zo gutakaza ubwenge ku buryo uwacyiteye ashobora no kwibagirwa uwo bari kumwe cyangwa se ahantu ari. Ikindi kandi, iki kiyobyabwenge gica intege umubiri, aho uwacyiteye ahora atitira no mu gihe izuba ryaba riva.


