Huye: Akarere kahawe igikombe cyo kurwanya ruswa n’akarengane

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwishimiye kwakira igikombe cyahawe Akarere ka Huye mu rwego rwo kurwanya ruswa n’akarengane bashyikirijwe n’Urwego rw’Umuvunyi, rufite mu nshingano zarwo kurwanya ruswa n’akarengane.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga MUZUKA Eugene atangaza ko yishimiye iki gikombe cyahawe Akarere ka Huye, igikombe cy’umwanya wa gatatu mu kurwanya Ruswa n’Akarengane.

Kimwe n’umuyobozi w’Akarere, abakozi bako nabo bagaragaje ko bishimiye iki gikombe, kandi ko kigiye kubongererera imbaraga mu gutanga serivisi nziza kandi vuba, nk’uko imitangire myiza ya serivisi inoze ari kimwe mu byo Ubuyobozi bw’Akarere buganira n’abakozi mu nama za buri wa Mbere wa buri cyumweru nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rw’akarere ikomeza ivuga.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Igikombe cy’ umwanya wa gatatu mu kurwanya ruswa cyahawe Akarere, kije gikurikira ibindi bikombe Akarere ka Huye kegukanye muri uyu mwaka. Muri ibyo bikombe harimo nk’icyo Akarere ka Huye kashyikirijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika cyo kwesa neza imihigo ya 2015-2016 ku mwanya wa gatatu ndetse n’igikombe cy’umusoreshwa mwiza mu Ntara y’Amajyepfo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *