img-20201118-wa0047.jpg

Huye: Babiri bakurikiranweho kwiba ibikoresho by’ishuri birimo mudasobwa 18

Sangiza iyi nkuru

Uwiragiye Pacifique wari umucungamutungo mu ishuri rya Ecôle Regina Pacis de Tumba riherereye mu Karere ka Huye na Nsabimana Jean Baptiste wigishagamo, bafunzwe bakurikiranweho kwiba ibikoresho birimo mudasobwa (monitors) 18.

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, aho yavuze ko aba bagabo bombi batawe muri yombi tariki ya 29 Ukwakira 2020.

Usibye izi mudasobwa 18, Uwiragiye na Nsabimana bakurikiranweho kwiba ibindi bikoresho birimo Server imwe, CPU (Motherboard) eshanu na televiziyo ya ‘flat’ imwe.

Dr. Murangira yatangaje ko RIB yamaze gukora dosiye ku cyaha cyo kunyereza umutungo aba bagabo bakurikiranweho, tariki ya 2 Ugushyingo 2020, ikaba yarayishyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubushinjacyaha.

Ubuyobozi bw’ishuri bwatabaje RIB

Umuyobozi w’iri shuri, Muhorakeye Isabelle mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yasobanuye uko izi mashini zibwe, ati: “Ku itariki ya 29 z’ukwezi kwa 10 uyu mwaka ni bwo twamenye ko hari imashini zibwe, bakinguye kugira ngo bakoremo isuku kuko twarimo twitegura ko abanyeshuri bazaza ku wa Mbere wari gukurikiraho.”

img-20201118-wa0047.jpg Muhorakeye uyoboye ishuri ryibwe

Yakomeje ati: “Flat TV winjiye ni yo wahitaga ubona, umukozi wari ukinguye ukora isuku, ahita abona ko itarimo. Ni bwo rero yagize amakenga, arareba asanga hari machines zitarimo, kuko ashinzwe ICT, ahita ampamagara ambaza ati ese ko hari machines mbuze na Flat TV ikaba itarimo, mwaba mwarakoresheje maintenances ntabizi?”

Muhorakeye ngo yabwiye uyu mukozi ko nta ‘maintenance’ yakozwe, bakeka ko ibi bikoresho byaba byibwe gusa ngo uwibye yafunguye umuryango kuko nta handi byagaragaye ko yanyuze.

img-20201118-wa0041.jpg Izi mwandikisho (keyboards) zari iza mudasobwa zibwe

img-20201118-wa0045.jpg

Ngo nyuma yo kumenya ko ishuri ryibwe, babimenyesheje RIB, nayo ijya gukora iperereza, Uwiragiye na Nsabimana batabwa muri yombi.

Ibi bikoresho byibwe ishuri rya Regina Pacis de Tumba riherereye mu Karere ka Huye

Icyaha nigihama Uwiragiye na Nsabimana, bazahanishwa itegeko ryerekeye kurwanya ruswa riteganywa n’ingingo ya 10. Ni igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarengeje imyaka 10, ndetse n’ihazabu y’amafaranga yikubye kuva ku nshuro eshatu kugera kuri eshanu by’agaciro k’umutungo wanyerejwe.

Amafoto: Biregeya Justin

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *