Huye:Barinubira izamuka ry’ibiciro by’ipura mu maresitora

Sangiza iyi nkuru

Mu mujyi wa Huye uri mu karere ka Huye ho mu ntara y’Amajyepfo,abaturage Barinubira izamuka ry’ibiciro by’amafunguro muri za resitora kandi bo bavuga ko nta mpamvu igaragara yaba yarateye uku kwiyongera kw’amafaranga bishyuraga ipura.

Ibi abaturage bavuga ko byatangiye kugaragara nyuma y’aho ibyemezo byavuye mu nama y’abaminisitiri iheruka guterana kuwa 02 Kamena 2020 byemereye ibikorwa bimwe na bimwe birimo na resitora kongera gukora.

Umuturage witwa Rurangwa Edmond ukora umwuga w’ubumotari muri uyu mujyi yabwiye Bwiza.com ko ifunguro ryaguraga amafaranga y’u Rwanda 800 Rwf ryashyizwe ku 1000 Rwf naho iryahoze ku 1000 Rwf rishyirwa ku 1500 Rwf.Yagize ati: “Amafunguro yarazamutse cyane bigaragara. Ipura twariraga 800 Rwf yageze ku 1000 Rwf, aho baruriraga 1000 Rwf bashyize ku 1500 Rwf.”

Undi muturage ucuruza mu iduka rya telefone na we avuga ko iri zamuka ryabatunguye cyane ko kuri we abona nta sano bifitanye n’icyorezo cya coronavirus kuko ubuhinzi muri aka karere bwakomeje ndetse n’ibiciro ku masoko bikaba bitarahindutse.Yagize ati: “Njye simbyumva ukuntu baduhenda ku byo kurya kandi ku masoko ibiciro bitongerewe. Nta ngaruka mbona coronavirus yagize ku musaruro w’ubuhinzi muri aka karere.”

Ku murongo wa telefone, Bwiza.com yavuganye n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Kamana André yavuze ko icyo kibazo ubuyobozi butari bukizi ariko bugiye kugikurikirana. Yagize ati: “Nta zamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ridasanzwe riri ku masoko. Icyo kibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ibyo kurya muri resitora ntacyo twari tuzi ariko turagishakaho amakuru tugikurikirane.”

Raporo y’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare ku buhinzi 2020 ku cyiciro A yakozwe muri Mata igaragaza ko 37.8% by’ubutaka bw’Akarere ka Huye bukorerwaho imirimo y’ubuhinzi bw’ibiribwa byiganjemo ibijumba, ibigori, ibirayi, imyumbati, amasaka, umuceri n’ibindi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *