img-20201008-wa0016_1602178899108.jpg

Huye: Hari kuvugutwa umuti w’ikibazo cy’ubusumbane mu gutera inkunga imishinga y’urubyiruko

Sangiza iyi nkuru

Urubyiruko rutuye mu Murenge wa Tumba w’Akarere ka Huye ruvuga ko rufite imbogamizi mu gihe imwe mu mishinga nterankunga iyo ije kubafasha mu bikorwa bimwe na bimwe by’iterambere, aho usanga hari bamwe babura aho babarizwa, ugasanga hari undi ufite imishinga igera muri 3 imufasha , bityo bigatuma batazamuka mu iterambere kimwe n’abandi.

Bamwe muri uru rubyiruko baganiriye na Bwiza.com bavuga ko akenshi imwe mu mishinga nterankunga iyo ije badakunze kubonamo amahirwe nk’abantubatuye mu gice cyegereye umujyi, akenshi usanga bibanda mu gice cy’icyaro, bityo baka basaba ko nabo bazajya batekerezwaho.

Ntawuhiganayo Nicodem avugako hari uburyo akarere n’abafatanyabikorwa bagenda bafasha urubyiruko , ariko hakaba hari bamwe batabona kuri izo nkunga, hari abize badafite kazi, hari abize bafite ubumenyi ariko badafite uburyo bwo kuba bakora akazi, ariko nabo akarere n’abafatanyabikorwa bakagombye kurebwa uburyo nabo bafashwa.

Edidy uushinzwe gahunda yo gufasha imishinga y’abikorera ya ‘Private Sector and Local Engagement’ muri USAID Huguka Dukore Akazi Kanoze, avuga ko ihuriro ry’abafatanyabikorwa bagira uruhare mu iterambere ry’ubyiruko (Youth Development Alliance).

Yagize ati: “Rije gukemura bimwe mu bibazo urubyiruko rwahuraga nabyo kuko rizaba rigizwe na rumwe mu rubyiruko hamwe n’abakorerabushake ku buryo bizafasha mu igenamigambi, bazajya bagira uruhare mu guhitamo bimwe mu bikorwa, bazajya bagezwaho n’imwe mu mishinga ikorana n’urubyiruko.”

Kayisire Appoline, Umuyobozi w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’urubyiruko mu Karere ka Huye, avuga ko: “Iri huriro rije guhuza imbaraga kw’abafatanyabikorwa bakorera mu Karere, bimwe mu byo twiteze rizakemura hari ukuntu abafatanyabikorwa bahuriraga ku mugenerwabikorwa umwe ariko ubu bigiye gukemuka kuko tuzasangira amakuru kugira ngo buri wese agerweho n’umufatanyabikorwa, bityo tubonako mu mihigo yurubyiruko. Bizadufasha kuyesa neza kuko tuzaba tuyifatanyije nabafatanyabikorwa.”

img-20201008-wa0016_1602178899108.jpg Kayisire Appoline

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije, ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kamana André avuga ko ihuriro ry’abafatanyabikorwa baryitezeho byinshi. Ati: “Hari igihe wasangaga muri bwa bwuzuzanye, uyu n’uyu ntazi icyo mugenzi we akora bityo bigatuma abantu bakora imbaraga bazitatanya. Kuba ihuriro rigiyeho, tubona ko buri wese azamenyaho atangirira. Urugero niba hari nk’utanga amahugurwa, hakaba hari undi uzatanga ibikoresho, bityo nk’umuntu wize umwuga, amkaba abonye ibimufasha gutangira akazi.”

img-20201008-wa0015_1602179121295.jpg Visi Meya Kamana

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *