img-20201109-wa0029.jpg

Huye: Ikamyo yagonganye na Daihatsu ya Nyirangarama, umwe ahita apfa (amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Hagati ya saa moya n’igice na saa mbiri z’igitondo cy’uyu wa 9 Ugushyingo 2020 mu murenge wa Ruhashya w’Akarere ka Huye, ikamyo ya rukururana yagonganye n’imodoka ya Daihatsu y’uruganda ‘Entreprise Urwibutso’ rwa Sina Gérard, umwe ahita apfa.

Abari aho impanuka yabereye, bavuga ko impanuka yatewe n’iyi kamyo yaturukaga mu mujyi wa Huye, yagenderaga ku muvuduko uri hejuru, yaje kugonga iyi Daihatsu yari itwaye amazi, imigati n’imitobe (jus) yaturukaga mu cyerekezo cy’i Kigali, igwa munsi y’umuhanda.

Umuturage yagize ati: “Yaturukaga i Kigali ubundi, iva i Kigali ishaka gukata i Save. Noneho arakata, iriya kamyo ituruka hirya iriya, ikubita amahoni…undi niba yashakaga kugira ngo avemo, iba imugezeho, aramwambara aramusunika, arazaaa, bagwa hariya.”

Umuntu wapfuye mbere ni umwe muri babiri bari muri iyi modoka y’uruganda rwa Sina Gérard.

Ngo iyi kamyo kandi yakubise n’izindi modoka zirimo taxi yari igiye i Kigali, irikaraga. Yo ngo yarimo umugore n’umwana, bo nta cyo babaye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, SP Théobald Kanamugire yahamirije itangazamakuru ko abandi batanu barakomeretse barimo uwakomeretse bikomeye ku kuguru.

Abakomeretse bajyanwe kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Butare (CHUB).

img-20201109-wa0029.jpg

img-20201109-wa0027.jpg

img-20201109-wa0021.jpg

img-20201109-wa0025.jpg Iyi Daihatsu yangiritse cyane

img-20201109-wa0036.jpg SP Kanamugire, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo

Amafoto: Biregeye Justin

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *