Huye: Imibiri irenga 390 y’abishwe muri jenoside imaze kuvumburwa mu isambu y’umuturage

Sangiza iyi nkuru

Imibiri irenga 390 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 imaze kuvumburwa mu isambu y’umuturage mu Karere ka Huye mu gihe abantu batanu bamaze gutabwa muri yombi barimo nyiri isambu.

Ahari gushakishwa iyi mibiri imaze kurenga 392 ni hafi y’ihuriro ry’imihanda itatu, ujya i Ngoma ku Kiliziya, ujya mu mujyi wa Huye n’ujya i Kibeho unyuze muri centre y’ubucuruzi ya Matyazo.

Iyi mibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ikomeje gushakishwa mu Murenge wa Ngoma, Akagari ka Ngoma, mu Mudugudu wa Ngoma ya 5, aho byamenyekanye ubwo bamwe mu bagize umuryango w’umusaza Hishamunda bari bari kubaka uruzitiro rw’inzu yabo, abafundi batanga amakuru.

Siboyintore Theodate, Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Huye, avuga ko kuba imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside ikiboneka mu buryo nk’ubu nyuma y’imyaka 30 ishize, bihungabanya abarokotse Jenoside, abasaba gukomera kandi buri wese agatanga amakuru y’aho azi hakiri imibiri.

Yagize ati “kubona imibiri iboneka mu buryo nk’ubu ku barokotse Jenoside bidusubizi inyuma, ndabasaba gukomera, bidusubiza inyuma biratubabaza ariko kandi bikadushimisha ko tuba tuyibonye kugirango tuyisubize icyubahiro ikwiye, aha turimo dukura imibiri ni hagati mungo bigaragaza ko abantu bagiye bafite amakuru bakinangiye kugira icyo bavuga, kugirango inzira y’ubumwe n’ubwiyunge ikomeze ishoboke n’uko abantu bakomeza gutanga amakuru y’ahajugunywe abantu noneho imibiri igashyingurwa mu cyubahiro ikwiye”.

Nk’uko iyi nkuru dukesha Isango Star ikomeza ivuga, abamaze gutabwa muri yombi kugeza ubu ni 5, barimo Hishamunda Jean Baptiste nyiri nzu yari yubatse hejuru y’imibiri ubu yasenywe yose, umwuzukuru we, n’umukobwa we Uwimana Mediatrice nyiri sambu iri gukurwamo imibiri yari ihinzemo urutoki.

Bivugwa ko aha hari bariyeri yicirwagaho Abatutsi babaga bavuye i Nyaruguru bahungiye kuri Kiliziya i Ngoma, no kuri Perefegitura ya Butare bahizeye ubutabazi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *