img-20201102-wa0009_1604318956779-2.jpg

Huye-Nyaruguru: Ba nyir’imodoka zitwara abagenzi birengagije ibiciro bya RURA

Sangiza iyi nkuru

Abagenzi bakoresha umuhanda uva mu Karere ka Huye, bajya mu duce twa Kibeho, Ndago na Munini mu Karere ka Nyaruguru barataka gucibwa amafaranga menshi mu modoka za rusange, hirengagijwe ibiciro bishya by’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA).

Itangazo RURA yashyize ahagaragara tariki ya 21 Ukwakira 2020, rivuga ko ku ngendo zo mu bice by’igihugu bitandukanye bitarimo Kigali, umugenzi umwe azajya yishyuzwa amafaranga y’u Rwanda 21 ku kilometero kimwe (21rwf/km), mu gihe muri Kigali, umugenzi azajya yishyura 22rwf/km.

Nk’uko bigaragara mu itangazo rya RURA rigaragaza ibiciro ryasohotse tariki ya 22 Ukwakira, umugenzi uva mu Karere ka Huye ajya i Kibeho, asabwa kwishyura amafaranga y’u Rwanda 900, ujya i Ndago akishyura 980rwf, ujya ku Munini akishyura 860rwf.

Nka Huye-Kibeho, hagiyeho iki giciro gishya kigaragara haruguru, gisimbuye 1310rwf, mu gihe Huye-Ndago ho bishyuraga 1420rwf; byari byarashyizweho bijyanye n’uko imodoka zasabwaga gutwara 50% by’abagenzi bajyanye n’ubushobozi bwazo.

Gusa abagenzi baganiriye na Bwiza.com bavuga ko ibi biciro bishya byo ku wa 22 Ukwakira 2020 bitigeze bikurikizwa; ubu baracyacibwa amafaranga bita umurengera, nk’aho ugana i Ndago avuye i Huye, kugeze ubu yishyuzwa amafaranga y’u Rwanda 1200 nk’uko bigaragara ku itike yatanzwe kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2020. Bigaragara ko abagenzi bahendwaho amafaranga y’u Rwanda 220.

img-20201102-wa0009_1604318956779-2.jpg Abava i Huye bajya i Ndago barishyuzwa 1200rwf

Nshimiyimana Jean Damascene ni umugenzi ukoresha umuhanda wa Huye-Nyaruguru. Yagize ati: “Twarabyakiriye nyine nta kundi twabigenza. Leta yakarebye uko idufasha mu kugabanya ibiciro kuko Koronavirusi twese yaduteje ubukene. Nkanjye ndi umunyeshuri, ngiye kwiga kubona amatike biragoye muri iki gihe pe! Kugira ngo umubyeyi abone amafaranga y’ibikoresho na tike ntibyoroshye. Turumva badufashije bagabanya.”

Mukamana Yvette yagize ati: “Ibiciro ntabwo byigeze bigabanyuka, n’ubundi amafaranga tugenderaho ni aya mbere umuhanda ukimeze nabi.”

img-20201102-wa0010_1604317345017.jpg Uyu muhanda wakozwe neza ariko ibiciro by’ingendo biracyari hejuru

Mugenzi wabo witwa Ndateba Theophile abona ko kuba ahandi baragabanyije ibiciro ariko bo bigakomeza kuba hejuru ari nk’akarengane, bityo leta ikwiye kubarenganura. Yagize ati: “Ahandi bagiye bagabanya ariko hano iwacu ntibagabanya, kandi umuhanda warakozwe.”

Ndateba asaba RURA kujya gupima uburebure bw’uyu muhanda, ikagena ibiciro ibushingiyeho nk’uko n’ahandi byagiye bikurikizwa.

Meya w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François nk’ijwi ry’umuturage, yavuze ko ubuyobozi bw’akarere, RURA na ba nyir’ibigo bitwara abagenzi bakoze inama nyuma y’aho abaturage bagaragarije iki kibazo kugira ngo gishakirwe umuti. Ati: “Icyo nakwizeza abaturage ni uko bitarenze ku wa mbere ibiciro bishya bya nyuma bitaratangazwa kandi bumve ko ikibazo cyabo twacyakiriye neza, tukigeza aho kigomba kugera.”

img-20201102-wa0006_1604317381923.jpg Meya Habitegeko yijeje abagenzi ko ibiciro by’ingendo bivugururwa vuba

Umuvugizi wa RURA, Tony Kuramba yagize ati: “Nk’uko Meya yabibabwiye, twakoze inama dusuzuma icyo kibazo, kubera ko ari n’umuhanda wakozwe umeze neza, dusanga bigomba gusuzumwa. Ubu abatekinisiye ndetse dufatanyije n’abo ku Karere icyo kibazo turagifite mu maboko yacu, nakubwira ko bitarenze wenda ku wa kabiri abatekinisiye nibarangiza akazi kabo, tuzabatangariza igiciro.”

Urugendo ruva i Huye rugana i Kibeho rureshya n’ibilometero 27, urwa Huye-Ndago rukareshya n’ibilometero 33, mu gihe urwa Huye-Munini rureshya n’ibilometero 40.

Amafoto: Biregeya Justin

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Huye-Nyaruguru: Ba nyir’imodoka zitwara abagenzi birengagije ibiciro bya RURA
    Yewe nayagatarenuko kukohoni3600
    Kd yari3390

  2. Huye-Nyaruguru: Ba nyir’imodoka zitwara abagenzi birengagije ibiciro bya RURA
    Yewe nayagatarenuko kukohoni3600
    Kd yari3390

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *