csm_UBUSHINJACYAHA__HUYE_67668d60e7

Huye: Ubushinjacyaha bukurikiranye abakekwaho kwica umuntu bamukase ijosi

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye abantu 5 barimo abagabo bane n’umugore umwe bakekwaho kuba bafatanyije barishe umugabo w’imyaka 57 wakoraga akazi ko gucunga umutekano bamukase ijosi.

Icyaha bivugwa ko cyabaye mu ijoro ryo ku wa 07 Kamena 2025 ahagana sa yine z’ijoro mu Mudugudu wa Ngoma III, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma, mu Karere ka Huye aho yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga.

Mu ibazwa ryabo, abakekwa bakoraga akazi kamwe ko gucunga umutekano (Ubusekirite) na mugenzi wabo bishe, basobanura ko umuyobozi wabo yabahamagaye akabajyana mu rugo rwa nyakwigendera barakingura bamutegerereza mu nzu; atashye agiye gucana itara baramufata bamukubita hasi umwe muri bo amukata ijosi, barangije bakinga inzu baragenda, umurambo uboneka nyuma y’iminsi 2 bawusanze muri iyo nzu. Basobanura ko intandaro ari amakimbirane nyakwigendera yari afitanye n‘umuyobozi wabo hamwe n’umugore bivugwa ko baryamanaga, akaba ari nabo bacuze uwo mugambi wo kumwica bakabafasha kuwushyira mu bikorwa; babisabira imbabazi.

Icyaha cy’ubwicanyi bakurikiranyweho kiramutse kibahamye, buri wese yahanishwa igifungo cya burundu, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *