Huye: Umugabo arashinjwa gukubita umugore bikamuviramo urupfu

Sangiza iyi nkuru

Umugabo w’imyaka 51 wo mu Karere ka Nyanza ushinjwa gukubita umugore babanaga bikamuviramo urupfu, akurikiranwe n’Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Huye.

Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko cyakorewe mu ijoro ryo ku itariki ya 11 Kamena 2022, mu Mudugudu wa Mukoni, Akagari ka Mbuye, Umurenge wa Kibirizi, Akarere ka Nyanza ubwo uyu mugabo yasangaga umugore aho yari yaramuhungiye kubera amakimbirane. Umugore yaje gupfa ku wa 12 Kamena 2022.

Ubwo yahatwaga ibibazo, ukekwa ngo yavuze ko yamukubise igiti cy’umwugariro mu mutwe no mu gatuza bamaze gutongana amubwiye ngo amuvire mu rugo.

Ukekwa kandi ngo yari no mu gihano cy’umwaka usubitswe yahawe ku cyaha cy’ubujura, cyaje gikurikira igifungo cy’imyaka 15 yari amaze muri gereza kubera icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari yarahamijwe.

Icyaha cyo gukubita umuntu ku bushake byateye urupfu akurikiranyweho kiramutse kimuhamye, yahanishwa igifungo kigera ku myaka 20 n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 7 hashingiwe ku biteganywa n’ ingingo y’121 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *