Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umukobwa w’imyaka 20 ukekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 11 y’amavuko w’aho yakoraga akazi ko mu rugo .
Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko icyaha cyabaye mu gihe cya saa kumi z’umugoroba wo ku wa 11 Ukuboza 2022, mu Mudugudu wa Nyarurembo, Akagari ka Gitwa, Umurenge wa Tumba, mu Karere ka Huye, amusanze mu cyumba yari aryamyemo avuye kwiga, nk’uko byavuzwe n’umwana yasambanyije.
Mu ibazwa rye, ukekwa yemeye icyaha anavuga uburyo cyakozwemo.
Aramutse ahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranyweho, uregwa yahanishwa igifungo cya burundu, hashingiwe ku biteganywa mu ngingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


