Kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 17 Kanama 2022, Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umusore w’imyaka 34 ukekwaho kwica umwana w’imyaka 9 amunize.
Ubushijacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buravuga ko iki cyaha cyakozwe ku wa 02 Kanama 2022, mu gihe cya saa moya z’ijoro, mu Mudugudu wa Mutondo, Akagari ka Nyabisagara, Umurenge wa Mukindo, Akarere ka Gisagara, amuvanye aho yabaga kwa se wabo baturanye amubwira ko agiye kumugurira umugati.
Mu ibazwa rye, uregwa yemera ko yamufashe akamuniga akoresheje intoki agahita apfa, akikorera umurambo akajya kuwuta mu muferege aho wabonetse nyuma y’iminsi itanu.
Yavuze ko yabitewe n’umujinya yari afitiye se wabo w’umwana wamututse ngo ni ikivume azapfa atabyaye.
Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cya burundu, nk’uko biteganywa n’ingingo y’107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


