Kuri uyu wa Mbere ushize, itariki ya 08 Kanama 2022, Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo umugabo w’imyaka 33 icyaha cyo gusambanya umwana we w’imyaka 12, rumuhamya icyaha maze rumuhanisha igifungo cya burundu.
Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko nubwo uyu yaburanye yemera icyaha agasaba imbabazi, urukiko rwamuhanishije icyo gifungo cya burundu nk’uko byari byasabwe n’Ubushinjacyaha, kubera ubugome yagikoranye yitwaje ko yanyoye inzoga, agasambanya umwana we aho kumwitaho nk’umubyeyi yasigaranye.
Icyaha uwakatiwe yari akurikiranweho ngo cyakozwe mu masaha ya saa mbiri z’ijoro ku wa 29 Kamena 2022 mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Mbuye, Umurenge wa Kibirizi, mu Karere ka Nyanza, mu cyumba cye nk’uko uyu mwana wahohotewe yabyivugiye.
Ngo ubwo uyu mugabo yari avuye kunywa inzoga yavanye umwana kwa nyina wabo amujyana mu rugo ngo abe ariho arara bagezeyo aramusambanya, nyuma yo gufatwa avuga ko yabitewe n’inzoga yari yanyweye.
Icyaha cyo gusambanya umwana gihanishwa igifungo cya burundu, hashingiwe ku biteganywa mu ngingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


