Icyumweru
cyo kurwanya ruswa n’akarengane kirasozwa ejo tariki ya 9 Ukuboza, nyamara
benshi ku ntero ya minisitiri w’ubutabera Busingye Jonston bashaka ko yajya
irwanywa ibyumweru 52 mu mwaka.
Ni mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro
ibiganiro byaberaga ku kicaro cya polisi y’igihugu ku Kacyiru byahuzaga polisi
n’abafatanyabikorwa bayo mu kurwanya ruswa n’akaregane.
Wari umwanya wo kwamagana iyi nyagwa
imunga ubukungu bw’igihugu ikimakaza imiyoborere benshi bita ruswa, abandi
bituga ukwaha, akantu, inyoroshyo n’andi menshi nko kwibwiriza. Ni umwanya
kandi wo kuzirikana ububi bwayo, no kwibukiranya intwari zagerageze kuyivugaho
no gukangurira abatuye isi kuyirwanya.
Perezida Kagame yagize ati, “ buri wese agomba guhaguruka akarwanya ruswa yivuye inyuma, nta kwicara ngo utegereze kohari abandi bazaza kubariza abamunzwe nayo”.
Arongera ati, “ nta gushidikanya ko ruswa ihenda leta n’abikorera kandi igaca integerzacu mu iterambere”.
Ban Ki Moon ati, “ ibyo ruswa yangiza
ntiwabibara mu mamiliyoni y’amadolari yibwe, ahubwo byabarwa mu mavuriro,
amashuri, imihanda n’ibiraro, amazi meza n’amashanyarazi; byagombaga kubakwa
n’ayo mamiliyoni bigahindura ubuzima bw’abaturage bacu”.
Albert Einstein ati, “isi ntizasenywa n’abakora
ikibi, ahubwo ababarebera ntibagire icyo babikoraho”.
Umuyobozi wa banki nyafurika itsura
amajyambere ati, “ buri mwaka Africa itakaza miliyari 148 z’amadolari agenda
muri za ruswa. Ngaho nimutekereze imbaga y’abaturage mwaba mwamurikiye
mukoresheje ako kayabo”.
Koffi Annan ati, “ ruswa ni imungu”
ACP Munyumuvunyi Nepo ati, “ruswa ni
aduyi, ni umwanzi. Nta miyoborere, nta terambere, nta burenganzira bwa muntu,
nta mpinduka ku muturage. Ni ijuru ry’abanyabyaha, bikomeje bitya umurage ku
bana bacu ni disaster (ibiza), kubohora igihugu bizaba byarapfuye ubusa”.
Ibishya
mu itegeko rya ruswa: Icyaha cya ruswa ntigisaza
Itegeko rishya no 54/2018 ryo kuwa 13
kanama 2018 ryagennye ibyaha bya ruswa n’ibihano byabyo igihe nyirukubikora
abihamijwe n’urukiko.
Ingingo ya
21:Icyaha cya ruswa ntigisaza
Ingingo ya
19: Umuntu watanze cyangwa wakiriye indonke mu rwego rwo gufasha ubutabera
kubona ibimenyetso ku cyaha cya ruswa ntafatwa nk’uwakoze icyaha iyo
yabimenyesheje inzego z’ubutabera mbere y’uko icyo cyaha gikorwa. Nta
buryozwacyaha bubaho ku muntu watanze cyangwa wakiriye indonke, ubimenyesha
inzego z’ubutabera mbere y’uko ikurikiranwa ry’icyaha ritangira, atanga amakuru
cyangwa agaragaza ibimenyetso.
Aha binyuranye na mbere bavugaga ko
uyitanze n’uyihawe bahanwa kimwe.
Ingingo ya
20: Igihe uregwa ahamwe n’icyaha cya ruswa, urukiko rutegeka ubunyagwe
bw’umutungo ukomoka ku cyaha cyangwa ibyakomotse kuri uwo mutungo.
Ibyaha bya ruswa mu itegeko rishya:
Ingingo ya 4: Gusaba, kwakira cyangwa gutanga
indonke. Ingingo ya 16: Kwiha inyungu zinyuranyije n’amategeko Umuntu wese: 1 º
wihesha cyangwa wemera guhabwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko amugenga,
2 º wihaye
binyuranyije n’amategeko amugenga, inyungu iyo ari yo yose, ku kintu yari
ashinzwe gutunganyiriza ubwishyu cyangwa irangizamutungo; aba akoze icyaha.
Ingingo ya
15: Gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu bwite
Umukozi wese
wa Leta cyangwa undi muntu wese uri mu rwego rwa Leta wifashisha umwanya
w’umurimo we cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya agakora ikibujijwe
n’itegeko cyangwa ntakore igitegetswe n’itegeko agamije kwihesha cyangwa
guhesha undi muntu inyungu itemewe n’amategeko aba akoze icyaha.
Ingingo ya
14: Kwaka cyangwa kwakira amafaranga bidakwiye cyangwa arenze ateganyijwe.
Umukozi wese
waka icyo azi ko kidakwiye cyangwa wakira icyo azi ko kirenze igitegetswe mu
byerekeye amafaranga y’umurimo, amahoro, imisoro, ihazabu cyangwa amafaranga
y’ubwishingire, amafaranga yinjiye cyangwa y’inyungu, ibihembo by’abakozi
cyangwa imishahara yabo, aba akoze icyaha.
Ingingo ya
13 : Gusonera bitemewe n’amategeko.
Umukozi wese, ku mpamvu iyo ari yo yose, mu
gihe nta tegeko ribimwemerera, usonera, ku buryo ubwo ari bwo bwose, imisoro,
amahoro, ihazabu, amafaranga y’ubwishingire cyangwa andi mafaranga ategetswe
cyangwa utanga ku buntu cyangwa ku giciro kidakwiye umutungo wa Leta cyangwa
w’ikindi kigo icyo ari cyo cyose, aba akoze icyaha.
Ingingo ya
12 : Gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro
Umuntu wese, ufite ububasha bwo gucunga
umutungo ufitiye rubanda akamaro, mu rwego rwa Leta cyangwa ikigo cyigenga,
sosiyete, koperative, umuryango utari uwa Leta ufite ubuzimagatozi, uwukoresha
mu byo utateganyirijwe, uwureka cyangwa utawitaho ukononekara cyangwa uwukoresha
mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Ingingo ya
12 : Gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro
Umuntu wese,
ufite ububasha bwo gucunga umutungo ufitiye rubanda akamaro, mu rwego rwa Leta
cyangwa ikigo cyigenga, sosiyete, koperative, umuryango utari uwa Leta ufite
ubuzimagatozi, uwukoresha mu byo utateganyirijwe, uwureka cyangwa utawitaho
ukononekara cyangwa uwukoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze
icyaha.
Ingingo ya
11 : Gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe Umuntu wese wahawe ububasha
n’Igihugu cyangwa wahawe ubutumwa mu rwego rw’umurimo wa Leta, ukoresha nta
burenganzira yabiherewe n’inzego zibifitiye ububasha, amafaranga ari ku ngengo
y’imari ya Leta cyangwa ukoresha undi mutungo wa Leta ibyo bitateganyirijwe, aba
akoze icyaha.
Ingingo ya
10 : Kunyereza umutungo
Umuntu wese,
yaba umukozi wa Leta cyangwa undi ukora umurimo wa Leta cyangwa ukora mu nzego
zayo, umuyobozi cyangwa umukozi mu kigo cy’ubucuruzi cyangwa isosiyete
y’ubucuruzi cyangwa koperative cyangwa ukorera undi muntu, umuryango ushingiye
ku idini cyangwa undi muryango uwo ari wo wose, ukoresha mu nyungu ze cyangwa
iz’undi, umutungo, amafaranga cyangwa inyandiko z’agaciro, yahawe cyangwa
yashyikirijwe kubera imirimo akora cyangwa ukoresha mu nyungu ze abakozi
ashinzwe ku bw’umurimo aba akoze icyaha.
Ingingo ya 9
: Kudasobanura inkomoko y’umutungo Umuntu wese udashobora gusobanura inkomoko
y’umutungo afite ugereranyije n’ibyo yinjiza byemewe n’amategeko aba akoze
icyaha.
Ingingo ya 8
: Gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa
icyenewabo
Umuntu wese
ufite mu nshingano ze guha serivisi abantu, ufata icyemezo ashingiye ku
itonesha, ku bucuti, ku rwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo ku bamugana, aba
akoze icyaha.
Ingingo ya
5: Kwaka cyangwa kwakira indonke bikozwe n’ufata ibyemezo by’ubutabera cyangwa
ubishyira mu bikorwa Umucamanza wese cyangwa umukemurampaka wakiriye cyangwa
wasabye indonke, aba akoze icyaha.


