I Buruseli :Umuhanzi Degaulle wo muri Orchestre Ingeli yateguye igitaramo cya Yubile

Sangiza iyi nkuru

Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 50 y’ amavuko, umuhanzi w’ umunyarwanda Ismail Ufiteyezu umenyerewe ku izina rya Marechal Degaulle umaze imyaka akorera ku mugabane w’ I Burayi yateguye igitaramo cya muzika.

Iki gitaramo cy’ imbaturamugabo, Marechal Degaulle yise « Jubilee Concert » kizabera mu Bubiligi mu murwa mukuru w’ iki gihugu I Brussels.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Amakuru agera kuri Bwiza.com yemeza ko iki gitaramo kizaba ku Cyumweru ku itariki 16 Ukuboza 2017 gitangire saa tatu za nijoro, mu nzu mberabyombi ya AA Dock’s ku muhanda nimero 1070.

  1. Degaulle ati” Nshimira Uwiteka nyir’ ingabo[ Gihangamana…], mu nzira zose yancishijemo nizera ko agiye kurushaho kumfasha gukomeza urugendo ndushaho kunoza inshingano zanjye n’ umurimo wanjye kugirango uzagirire n’ abandi akamaro”.
24989497 1740490609296351 1919675527 n
Samputu na Degaulle ku rubyiniro

Jean Paul Samputu, Ben Kayiranga,Dj. Djhakhobo,Gaju, B Jack, M LA Lambert, Ras Kassim wo muri Holly Jah Doves, Ras Katanga , Ingangare Crew , Imisozi 1000 Band ni bamwe mu bahanzi bazitabira iki gitaramo kigamije kwifuriza umuhanzi Degaulle yubile y’ imyaka 50 amaze avutse.

Olivier Nzaramba, Fabrice na Intare baririmba indirimbo ziramya ndetse zinahimbaza Imana nabo biyemeje gufatanya na Degaulle muri uyu munsi we udasanzwe.

Si abo gusa kuko iki gitaramo kizanitabirwa n’ ibyamamamare mu kuvanga muzika aho mu Burayi nka Dj. Selecta, Dj. Clement, Francis Kappe ndetse na Ras Katanga.

24899149 1740489165963162 1168772852 n
Degaulle witegura gukora igitaramo cya Yubile

Jean Paul Samputu nk’ umwe mu bahanzi bakoranye ndetse banabanye na Marechal Degaulle yadutangarije uburyo babanye ndetse ni ukuntu bahora bafatanya mu bikorwa byabo by’ ubuhanzi bya buri munsi.

Agira ati” Degaulle ni umuntu twakoranye mu bihe bitandukanye mufata nk’ inshuti ndetse ni umuvandimwe nta kindi rero usibye kumwifuriza ineza mu buzima bwe kuko nzi ko afite impano nyinshi muri we kandi zishobora no kurushaho kugirira abandi akamaro.

24891853 1740490479296364 544137491 n
Degaulle na Samputu

Degaulle aherutse kumvikana ku itariki ku itariki ya 27 Gashyantarer 2016, ubwo yataramiraga Abanyarwanda n’ Abarundi ari kumwe na Kidum na Big Farious mu Mujyi wa Bruxelles ahitwa La Bodega.

Ku izina nyaryo ,Ismail Ufiteyezu , umuhanzi Marechal Degaule ni umuririmbyi ndetse n’ umubyinnyi w’ icyamamare azwi kuva imbere ya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ubwo yari mu bahanzi b’ Imena bari bagize Orchestre Ingeli ku Gisenyi.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Gaston Rwaka/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *