20260316_080957

I Goma haraye humvikana urusaku rw’amasasu 

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka mu mujyi wa Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aremeza ko haraye humvikana urusaku rw’amasasu.

Amasasu muri Goma yumvikanye ahazwi nka CCLK mu gace ka Kyeshero, Ndosho ndetse no mu gace ka Mugunga gaherereye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’uriya mujyi.

Amasasu yatangiye kumvikana mu ma saa tanu z’ijoro, agahenge kagaruka mu ma saa saba.

Kugeza ubu umutwe wa AFC/M23 ugenzura uriya mujyi ntabwo urasobanura ku mugaragaro ibyabaye.

Icyakora amakuru avuga ko urusaku rw’amasasu rwumvikanye rwatewe n’abitwaje intwaro barimo abarwanyi ba Wazalendo na FDLR baturutse muri Pariki ya Virunga bagamije gusahura abaturage.

Amakuru avuga ko bamwe muri bo bari ku mapikipiki bashoboye gufatwa na AFC/M23.

Urusaku rw’amasasu rwaherukaga kumvikana hafi ya Goma ku itariki ya 7 Werurwe, ubwo mu majyaruguru yawo haberaga ukurasana.

Icyo gihe byavuzwe ko hari amakuru AFC/M23 yari yakiriye y’abarwanyi biganjemo aba FDLR bari muri Parike ya Virunga, mbere yo kujya kubatoragurayo.

Nyuma y’iminsi itatu i Goma hagabwe igitero cya drone abayobozi ba AFC/M23 bemeza ko ari bo cyari kigambiriye, kigwamo abantu batatu barimo Umufaransakazi Karine Buisset wakoreraga Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *