Mu gitaramo cyabereye i Kigali mu Rwanda, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuvugwa amakimbirane yabaye hagati ya DJ Skyla Tyla, ukomoka mu Bwongereza, na Sheila Gashumba, umunyamakuru nâumunyamideli wo muri Afurika yâIburasirazuba, nyuma yâubutumwa bwashyizwe hanze nyuma yâicyo gitaramo.
Nyuma yo kuvanga imiziki muri icyo gitaramo, DJ Skyla Tyla yanyujije ubutumwa kuri Snapchat, agaragaza ko atishimiye uko DJ wamubanjirije ku rubyiniro yitwaye. Yavuze ko DJ utari umushyitsi mukuru adakwiye gukina indirimbo zikomeye, ahubwo akwiye gusa gushyushya abantu mbere yâuko umushyitsi mukuru atangira.
Yagize ati: âMu kinyabupfura, iyo utari DJ mukuru wâigitaramo, ntugomba gukina indirimbo nini kandi zizwi. Buri wese afite inshingano ze; wiyubake gahoro gahoro, wumve uko kuvanga imiziki bikorwa nâuko DJ wo gushyushya abantu agomba kwitwara.â
Aya magambo yafashwe na benshi nkâagaragaza gusuzugura abavanga imiziki bo muri Afurika yâIburasirazuba, byâumwihariko abo mu Rwanda, aho igitaramo cyari cyabereye.
Sheila Gashumba ntiyacecetse. Yamusubije abinyujije ku rubuga X, amushinja gusuzugura impano zâAbanyafurika no kwiyumva nkâufite agaciro karenze abandi kubera ko aturutse mu Bwongereza.
Yagize ati:Â âMubwire DJ Skyla Tyla ko atari muri Afurika yâIburengerazuba aho avuga ko bamuramya. Aha ni muri Afurika yâIburasirazuba, nta mahirwe yihariye ahari.â
Yakomeje avuga ko DJ Skyla Tyla yamufashe nkâumuntu usanzwe atazi, nyamara mu Rwanda no muri Afurika yâIburasirazuba, abavanga imiziki bafite agaciro kandi bubahwa, kandi badakina bigengesereye.
Yongeyeho ati: âMurakaza neza muri Afurika, aho abavanga imiziki bâAbanyafurika badakina bacitse intege. Nâubundi washyizeho imiziki idashimishije.â
Sheila Gashumba yanavuze ko DJ Skyla Tyla yigeze kugira ubwoba bwo gucuranga ku gihe cye, agasaba gukina hagati mu miziki yâabandi, akabyemererwa, ibintu avuga ko bigaragaza ko atigeze ahabwa akato cyangwa asuzugurwa nkâuko yaje kubigaragaza nyuma.
Aba bakobwa bombi bari bahuriye mu gitaramo New Year Countdown cyabaye mu ijoro ryakeye aho DJ Skyla Tyla yari Dj mukuru muri iki gitaramo mu gihe Gashumba ukoresha izina rya Lil Stunner mu mwuga wo kuvanga imiziki yari munsi ye.



