I Kigali hateraniye inama yiga ku kuntu telefone zaba umusemburo w’iterambere

Sangiza iyi nkuru

Abantu bagera mu 2000 baturutse hirya no hino ku Isi bitabiriye inama y’iminsi 3 izigira hamwe uko ikoreshwa rya za telefone na serivisi ryayo byarushaho kuba umusemburo mu iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga, nk’urwego rufitiye akamaro Isi muri ibi bihe .

Iyi nama ibaye mu gihe imibare y’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere RURA igaragaza ko abafatabuguzi ba telefone muri Kanama 2021 bageze kuri 11,087,928.

Mu baturage ijana, nibura 85.6% bafite ifatabuguzi rya telefone, ni ukuvuga SIM Card.

Ubwo yatangiza inama ku ikoranabuhanga ryifashisha telefone Perezida Paul Kagame yagaragaje ko iri koranabuhanga ryitezweho kuba umusemburo w’iterambere muri Afurika, ndetse no mu bihugu bifite amikoro make muri rusange.

Aha yagaragaje ko kimwe cya kabiri cy’ibi bihugu harimo n’ibifite umuyoboro mugari wa broadband nta internet ihagije bifite.

Umukuru w’igihugu yahamagariye ibihugu guharanira ko abantu bose bagerwaho n’ikoranabuhanga nta n’umwe usigaye inyuma, bitewe n’icyiciro yaba arimo cyangwa ubwenegihugu bwe.

Ubushakashatsi bwa GSMA bwagaragaje ko kuva mu 2004, ikoranabuhanga rya 4G ryageze ku bantu miliyoni 200, abarenga miliyoni 40 bafungura konti zabo ku mbuga nkoranyambaga naho porogaramu zo mu matelefone zigera ku 30,000 zikora neza zakorewe muri Afurika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *