Perezida Paul Kagame yashyikirijwe igihembo ku bw’imbaraga akoresha mu gushyigikira no guteza imbere ubukerarugendo ndetse no gushora imari mu bikorwa bibuteza imbere.
Ni igihembo yashyikirijwe ku wa Mbere tariki ya 6 Ugushyingo 2017,
i Londres mu Bwongereza,
ubwo yitabiraga umuhango w’imurika mu by’ubukerarugendo n’inama yo ku rwego mpuzamahanga
“World Travel Market”
hashimwa umuntu cyangwa ibigo n’imiryango cyangwa ibihugu
byashyigikiye uru rwego.
“World Travel Market” yateguye iki gikorwa ngo yaragenzuye isanga Perezida Kagame yaragiye afata ibyemezo bikomeye mu kubungabunga ibidukikije ndetse no mu gushora imari mu bikorwaremezo bituma abakerarugendo baturutse imihanda yose basura u Rwanda ndetse bakanarushoramo imari.
Nyuma yo gushyikirizwa iki gihembo, mu izina ry’Abanyarwanda bose, Perezida Kagame yashimiye abakimushyikirije ndetse anavuga ko giteye imbaraga mu gukomeza guteza imbere ubukerarugendo.
Ati “Mu izina ry’Abanyarwanda bose ndabashimiye ku bw’iki gihembo cyongeye kwibutsa imbaraga z’u Rwanda mu guteza imbere ubukerarugendo, Twakoze ibishoboka mu kurengera ibidukikije, twubaka ibikorwaremezo ku bashyitsi bacu n’abaturage kugira ngo babashe kwishimira ibyiza byihariye bihaboneka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umukuru w’igihugu kandi yakomeje avuga ko u Rwanda rwifuza kugirana imikoranire n’ibindi bihugu byo ku isi, ko ari nacyo iki gihembo gisobanuye.
Ati “Turi gushaka uburyo bwo guhuza Abanyarwanda n’ibindi bice by’Isi, nicyo iki gihembo gisobanuye kuri twe. Iyi ni inkuru yagarutsweho cyane ku mugabane wacu, aho Abanyafurika turushaho kwigenera ahazaza hacu.”
Perezida Kagame yatanze urugero rwa Rwandair aho yavuze uburyo indege z’ iyi sosiyete zituma ubucuruzi n’ubukerarugendo byaguka.
Ati “Birushaho koroha kuko Rwandair igenda yongera umubare w’ indege zifite imbaraga , kugeza magingo aya, izi ndege ziragera mu bihugu 24 ku mugabane ndetse na hano i Londres “.
Kuba abagenzi bafite impapuro z’ inzira za Afurika bashobora guhabwa Visa bageze mu Rwanda ni kimwe mu bintu Leta yoroheje kugira ngo igihugu kirusheho kuba nyabagendwa.
Perezida Kagame yashimangiye ahanini ku bushake bwa politiki Leta ayoboye yagaragaje mu kubungabunga ibidukikije ariko anashimira byimazeyo imbaraga z’ abaturage muri iki gikorwa.
Abateguye ibi bihembo basobanura ko ubuyobozi bufite icyerekezo bwa Perezida Kagame bwatumye u Rwanda rutera intambwe ifatika mu iterambere ku rwego mpuzamahanga.
Imibare yerekana ko ubukerarugendo nk’urwego ruza ku isonga mu byinjiriza cyane u Rwanda amafaranga atubutse, umusaruro uturuka muri uru rwego wikubye inshuro ebyiri hagati y’umwaka wa 2010 na 2016, aho wavuye kuri miliyoni 200 z’amadororali ya Amerika ugera kuri miliyoni 404, intego ikaba ari uko mu mwaka wa 2024 aya nayo azaba yarikubye inshuro ebyiri akazaba ageze muri miliyoni 800 z’amadolari.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com
Â
Â
Â


