Ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yahuraga n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge yose harimo n’abakuriye DASSO kuri buri Karere, ba Gitifu bane gusa na DASSO babiri nibo batashye bavuze. Ingingo zigamije kurebera hamwe uburyo bwo guteza Abanyarwanda imbere hakoreshejwe amahirwe ahari nizo zaganiriweho muri iyi nama bise « nyunguranabitekerezo ngarukamwaka
Ibiganiro binyuranye byatanzwe n’abashinzwe ubugenzuzi bw’imari, ikigo cy’ibarurishamibare, minisiteri y’ikoranabuhanga ndetse n’ubushinjacyaha.
Ubusanzwe ba Gitifu baraganira kakahava, mu bihe by’umuganda, mu gihe cyo gusezeranya abashyingirwa no mu zindi nama bagirana n’abaturage. Hanze y’akazi kandi, Gitifu ni umuntu uzira ubwigunge, akaryoshya ibiganiro mu bukwe, mu mikino n’imyidagaduro ndetse no mubindi birori.
Hano mu cyumba cy’inama hicayemo abagabo bambaye amakoti n’abagore bajyanishije, umurongo wa kabiri urasa n’ufana Kiyovu gusa, ariko ni ba DASSO bahagarariye abandi mu turere twose 30, kandi nta n’umwe ufite telefoni ngo ararangara.
Nubwo i Kigali haramutse imbeho, bose barifubitse kandi igihe cya morali barahagurukira rimwe bati, “ indashyikirwa ku ISONGA, ndi nkore neza bandebereho, nkaba rudateshuka ku nshingano, ….”.
Aba bose kandi, nta waje ateze moto,
imodoka nziza zingana n’umubare wabo ziri muri parikingi hakurya y’umuhanda.
Bahawe ijambo bararuca bararumira
Ushinzwe gutanga micro arazenguruka akabura uyimusaba. Mu bitabiriye iyi nama, havuze abagitifu bane gusa mu barenga 400, na dasso babiri muri 30 bahari.
Gitifu wa Muyongwe muri Gakenke, uwa Bwishyura muri Karongi, uwa Munyaga muri Rwamagana, ndetse n’uwa Gacurabwengeka Kamonyi. Uyu we ahawe ijambo atarisabye, ariko kubera yicaye imbere, Minisitiri Shyaka aramurebye ati, “ ariko Gacurabwenge ubu ntacyo wavuga ugacura ubwenge”?
Umwe mu bagitifu wegereye umunyamakuru wa Bwiza.com, asanga amasomo yinjiye neza. Ati, “ burya iyo mwarimu yigishije neza abanyeshuri bakumva, nta n’umwe ubaza ”.
Undi agira ati, “ hano ntiwapfa kuvuga, kuko ni ubwa mbere duhuye na Min. shyaka, nta wamenya aho bigana ”.
Undi wabireberaga kure, we ati, “ bisa n’aho bataribonamo Shyaka, bagifite kwihagararaho, batiteguye impinduka azanye”.
Kuba “ nta wamenya iyo bigana ”, umwe mu bakozi ba Minisiteri bari aho avuga ko uvuga atyo “ashobora kuba afite ibyo yishinja, akaba yabonye ko bagiye gukurikiranwa nta kujenjeka”.
Hari n’uwihereranye umwe mu batanze ibiganiro aramubwira ati, “ ibyo mutubwiye aha tubyubahirije u Rwanda rwaba paradizo. U Rwanda twifuza twarugeraho mbereya 2014, ubukene bukabije bwaba amateka” .
Bwiza.com yegereye inararibonye, Prof Malonga Pacifique na we agerageza gusobanura iby’iyi shusho yuje kwimana amakuru. Mu butumwa bwanditse, arabanza araseka, maze ati, “ byose birimo , kunyurwa, gutinyana, kwishinja, kutitegura impinduka no kuba ibikange-. Burya guceceka bishobora gusobanura kwemera ibivugwa, kimwe n’uko byasobanura ubujiji n’ubwoba ”.
Muri iki gitondo kandi, Bwiza.com yaganiriye na Min Shyaka imubaza uko abona iyi shusho y’abantu badashaka kuvuga-, maze agira ati, “ ibyanjye byose nabibabwiriye hariya. Tuzakomeza kwigisha, tubakangurira gukora neza, no gushyira mu bikorwa amategeko arebana n’imicungire y’ibya rubanda aho bibaye ngombwa. Burya nta muntu utabasha guhinduka ”.
Nta kintu kidasanzwe cyavugiwe muri iyi nama
Icyari kigamijwe muri iyi nama harimo:
Gukangurura abayobozi b’Imirenge kunoza imikorere no kwita ku muturage;
Kwihutisha iterambere n’Imikorere y’Inzego z’ibanze by’umwihariko bagabanya ubukene bashingiye ku byagaragajwe na EICV 5;
Gufata ingamba ku kigiye gukorwa vuba kugira ngo ruswa icike cyane muri gahunda zigamije kurengera abatishoboye, mu mitangire ya serivisi, guha ijambo abaturage, kurwanya imicungire mibi ikorwa mu mutungo wa Leta , kurwanya akajagari mu myubakire, no kurwanya imirire mibi.
Inama ije kandi kugira ngo ishakire ibisubizo ibibazo byagaragaye bitandukanye.
Iyi nama isaba Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge gufata ingamba zo guca ruswa; no gukora neza bizira gutekinika (precision), bizira ruswa no kubahiriza inshingano.
Shyaka atangira abasaba kugira “intoki
zera”, zitariho umwanda wa ruswa no kunyereza, abibutsa bimwe mu bituma isura
yabo ihindana.
Agaruka kuri za SACCO zijegera zamburwa na bamwe mu bakozi b’imirenge, koperative ni uko, amatsinda ya baringa muri VUP arimo n’abayobozi, amavuriro n’ibigo by’amashuri bicungwa nabi Gitifu ari aho hafi, Girinka, Shisha kibondo, amata yagenewe abana, ibyumba mpahabwenge bidakora neza, imirire mibi, mituweli, imihanda ikorwa na VUP itagaragara, n’ikozwe ntirambe, kuba itangazamakuru, statistique n’izindi nzego ziva i Kigali zimenya abakene mu murenge gitifu atabazi, ruswa mu myubakire n’imitangire ya serivisi, ba Gitifu bakubita abaturage DASSO zirebera, amatiku, gitifu udafata abakozi bose kimwe, n’ibindi biranga imikorere mibi.
Mu bugenzuzi bwa MINECOFIN na Auditor general, hagaragaye ko muri za NBAs 3777 hajyamo amamiliyari, ariko imicungire yazo ikaba igerwa ku mashyi, aho umuyobozi w’ishuri akora byose akaba byose.
Mu micungire yazo, hakoresha uburyo bw’ibaruramari butanoze, nta kuzuza no kubika ibitabo, benshi ntibandika amadeni bafitiwe cyangwa bafitiye abandi, hakabamo n’inyubako zidakoreshwa zipfa ubusa, ubujura bukabije mu mashuri bwiganjemo n’ubwa mudasobwa.
Gahunda zindi zicunzwe nabi harimo za biogas zimaze imyaka 5 zidatanga umusaruro kandi zaratwaye amafaranga y’abaturage n’aya Leta, gahunda yo kuhira imyaka irimo gutekinika.
Hibajijwe cyane impamvu ubukene bugabanuka gake cyane (katagera kuri 1% mu myaka itatu), imirire mibiikiyongera kandi hari gahunda ya shisha kibondo n’inkongoro y’amata ku mwana.
Ikigo cy’ibarurishamibare (NISR) cyo kigaruka ku gutekinika aho kugaragaza ibyakozwe nabi ngo bikosorwe, abakora amakosa bemere kunengwa. Mu mashuri ngo abana bariyandikisha ku kigero cya 99%,ariko abajya mu ishuri ntibarenga 87,6% mu mashuri abanza na 23,2% muyisumbuye.
Impamvu ubukene butagabanuka kandi, n’iri tekinika, cyane mu makuru ajyanye n’ubuhinzi atangwa nabi, ngo “meya yazamuka muyobora ahameze neza kandi mubizi”.
Umukozi wa NISR ati, “ dukore ibyo dushoboye, ibinaniranye tubigaragaze, nta we uzazira ko yerekanye ibyananiranye ”.
Ku birebana n’ikoranabuhanga, ibyumba mpahabwenge SAP bisaga 200 muri imwe mu mirenge igize igihugu cyose nta na kimwe kigifite ibikoresho byuzuye, bimwe birafunze, ibindi bifungura rimwe na rimwe, cyangwa nta n’ibikoresho birimo.
Minisitiri w’ikoranabuhanga no guhanga udushya, Ingabire Paula asanga iyo ibi byumba bidakoreshwa bituma ibibazo birimo bitamenyekana ngo bikosoke, cyane ko ngo hari n’ibimaze imyaka isaga ibiri bidakora.
Mu kwishimira serivisi ibi byumba bitanga, uturere 18 dufite munsi ya 50%, harimo dutandatu tutageza ku manota 30%. Ibi biraba mu gihe igihugu cyihaye intego y’uko 2024 serivisi zose zizaba zitangwa ku ikoranabuhanga. Minisitiri akibaza uko bizashoboka hari 1/5 cy’uturere tukiri munsi ya 30%; naho mu gihugu cyose ikoranabuhanga riri kuri 8,6% (reba EICV 5).
“Kurya ruswa ni ukugambanira igihugu”
Aya ni amagambo y’Umushinjacyaha mukuru, Mutangana Jean Bosco; aburira abanyamabanga Nshingwabikorwa. Nyuma yo kugaragaza uruhare rw’ubushinjacyaha mu gukirikirana ibyaha bya ruswa no kugaruza imitungo ya Leta yanyerejwe, agira ati, “Kurya ruswa, ku rwego uriho, wirengagije icyizere wagiriwe, ni ukugambanira igihugu…. urukiko rukabura ibimenyetso simusiga, hari abagiye barekurwa mu Majyaruguru n’Iburengerazuba,cyane nka Gicumbi, kandi bigaragara ko banyereje. Benshi muri mwe mufite dosiye ariko ubu ntimufunze, mwagombye kwishimira iyi mikorere”.
Yibutsa Ingingo ya 21 y’itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13 Kanama 2018 ivuga ko “ icyaha cya ruswa kidasaza ”, n’iya 20 ikavuga ko “ umutungo ugikomokaho n’uwukomokaho yose inyagwa” .
Akomeza agira ati, “ si nzakorwa n’isoni no gufunga umuntu wariye amafaranga ya Leta. Si nzatinya gukora iperereza kuri Gitifu w’umurenge runaka, kandi iyo twaritangiye ntaba akigumye kuri uwo mwanya. Hari n’abashinjacyaha bafatanya na ba Gitifu iyo mu ntara,nabo turabareba”.
Iyi nama yo ku itariki ya 9 Ukuboza 2018, ihuriranye n’umunsi wo gusoza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa n’akarengane. Ibaye hashize iminsi Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston asabye polisi n’abafatanyabikorwa bayo ko “ ruswa yajya irwanywa mu gihe cy’ibyumweru 52 byose bigize umwaka” .
KaregeyaJean Baptiste/ Bwiza.com


