Ku munsi we wa Kabiri wo kwiyamamariza umwanya wa perezida wa Repubulika , umukandinda Dr Frank Habineza yiyamamarije mu karere ka Nyamasheke,aho we,umufasha we n’abandi bamuherekeje bahuriye n’abayoboke be n’abandi baturage bake bari baje kumva imigabo n’imigambi ye, abizeza ko naramuka atsinze amatora azabaha byinshi birimo n’ubwato n’umuhanda wa kaburimbo Cyato- Rangiro-Tyazo hasanzwe umuhanda w’igitaka utameze neza.

Ku kibuga cy’umupira cya Kirambo kiri mu kagari ka Kigoya,mu murenge wa Kanjongo muri aka karere ni ho Dr Franka Habineza yahuriye n’abaturage, nyuma yo guhabwa ikaze n’umuyobozi w’aka karere Kamari Aimé Fabien akaba yakomeje yiyamamaza aho yasabye abaturage amajwi na we abizeza byinshi azabakorera nibayamuhundagazaho,haba ibyihariye muri aka karere ndetse n’iby’igihugu cyose,birimo kubarindira umutekano ku buryo bwose bushoboka burimo no gushyiraho ibyogajuru n’indege zitagira abapilote( drones) zo gufasha abashinzwe umutekano kuwucunga neza.
Hari kandi kuzabamara inzara ashyiraho politiki z’ubuhinzi avuga ko zisobanutse ugereranije n’iziriho,aka zarushaho gutsura umubano n’ibindi bihugu birimo uBurundi n’uBufaransa,ngo kuko akomezwa kubabazwa n’ukuntu umubano w’uRwanda n’ubufaransa ukomeza gusubira inyuma ,we ngo akaba afite urufunguzo rwo gukemura iki kibazo.
Yizeza abaturage ubwato mu kiyaga cya kivu na kaburimbo yagize ati’’ aha muri Nyamasheke hari ikibazo cy’ubwato,bakeneye ubwato buzajya bubafasha kuva hano kugera ku Gisenyi,nidutorwa tuzahita tububashyikiriza,ndetse n’umuhanda Cyato-Rangiro-Tyazo tuzawushyiramo kaburimbo urusheho kuba nyabagendwa,abaturage bave mu bwigunge.’’
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Avuga ko ngo hari na gereza zitazwi aho ngo umuntu afungwa akamara amezi 3 cyangwa 4 nta dosiye,byose ngo azabikuraho no gukodesha ubutaka biveho,akaba yizeye kuzatorwa byose akabishyira mu bikorwa,kuko ngo nubwo nta baza kumva imigabo n’imigambi ye ari benshi,ngo abayoboke abafite bahagije,kumutora bikazamuhesha kwicara mu Rugwiro agashyira mu bikorwa ibyo agenda yemerera abaturage.
Bamwe mu baturage baje kumureba batangaje ko bumva ibyo yemeye nabishyira mu bikorwa bizateza igihugu imbere nk’uko giteye imbere ubu,ariko bakibaza niba ibyo avuga adakabya,cyangwa aho yakura ubushobozi nubwo we avuga ko yabubona.

Nsengiyumva Venuste utuye mu kagari ka Kibogora muri uyu murenge yagize ati’’ ibyo atubwiye tubyakiriye neza,abaye yabasha kubishyira mu bikorwa byaba ari byiza cyane,ariko jye mbona hari ibyamugora kugeraho,nko kuvuga ko yazana icyogajuru byo simbihamya,ariko ubwato bwo turabukeneye cyane n’undi watorwa twifuza ko yazabuduha,umuhanda na wo uzatorwa wese twizeye ko azawudukorera. Gusa ibyo avuze turabyumvise tugiye kumva n’abandi bakandida bazaza ino, nyuma yo kubumva bose ni bwo tuzafata icyemezo cyo guhitamo umukandida dutora tunahereye no ku byo tumaze kugeraho ubu.’’
Nyuma ya Rusizi na Nyamasheke,Dr Frank Habineza azakomereza no mu tundi turere tw’igihugu ashakisha amajwi yamugeza ku ntebe y’umukuru w’igihugu.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
BAHUWIYONGERA Sylvestre


