Mu gihe Amerika n’Ubushinwa bikomeje guhangana mu bucuruzi, ikoranabuhanga, ubutasi ndetse no ku butegetsi bw’isi y’ejo hazaza, hari ukuri gutangaje abantu benshi badakunda kuvuga: Amerika iri mu bihugu bifitiye Ubushinwa umwenda munini cyane.
Nubwo Washington ikunze gushyira igitutu kuri Beijing mu bya dipolomasi n’ubukungu, Ubushinwa bwo bukomeje kuba umwe mu baguriza bakomeye Leta ya Amerika binyuze mu mpapuro mpeshwamwenda zizwi nka “US Treasury bonds”.
Abasesenguzi mu bukungu bavuga ko iyi ari imwe mu mibanire yihariye kurusha indi yose mu bukungu bw’isi: igihugu cy’igihangange mu gisirikare no muri politiki kigurizwa n’uwo gihanganye na we mu rugamba rwo kuyobora isi.
Ubushinwa bufitiye Amerika umwenda ungana iki?
Imibare y’inzego z’imari za Amerika igaragaza ko Ubushinwa bufite impapuro mpeshwamwenda za Amerika zirenga miliyari 700 z’amadolari, nubwo zagabanyutse cyane ugereranyije n’imyaka yashize aho zari zararenze tiriyari 1.3$.
Ibi bivuze ko Amerika igurisha impapuro mpeshwamwenda, Ubushinwa bukazigura, hanyuma Amerika ikishyura inyungu buri mwaka kugeza igihe uwo mwenda urangiriye.
Mu buryo bworoshye, ni nko kuba igihugu cya mbere gikomeye ku isi kibona amafaranga yo gukoresha mu ngengo y’imari yacyo binyuze no ku mafaranga ava mu gihugu gihora gishinja gushaka kugisimbura ku butegetsi bw’isi.
Kuki Amerika ikomeza kugurizwa?
Impamvu ya mbere ni uko Amerika ikoresha amafaranga arenze cyane ayo ikusanya.
Igisirikare cya Amerika, intambara zayo, ibikorwa remezo, ubwishingizi bw’ubuzima ndetse n’izindi gahunda za Leta bitwara amafaranga menshi cyane.
Iyo habaye icyuho hagati y’ayo Leta yinjiza n’ayo ikoresha, ihita igurisha impapuro mpeshwamwenda kugira ngo ibone amafaranga y’inyongera.
Ikindi kandi, Idolari rya Amerika ni ryo faranga rikomeye ku isi. Ibi bituma ibihugu byinshi, harimo n’Ubushinwa, byizera ko kuguriza Amerika bifite umutekano kurusha gushora amafaranga ahandi.
Kuki Ubushinwa bwo buguriza igihugu gihora kibushyiraho igitutu?
Iki ni cyo kibazo gikomeye cyane.
Mu by’ukuri, Ubushinwa bufite amadolari menshi cyane kubera ubucuruzi bukomeye bukorana na Amerika.
Buri mwaka, Abanyamerika bagura ibicuruzwa byinshi bikorerwa mu Bushinwa, kuva kuri telefone kugeza ku myenda n’ibikoresho byo mu rugo.
Ibyo bituma Beijing ikusanya amadolari menshi kurusha ayo ikoresha. Ayo madolari rero aba agomba gushorwa ahantu hizewe.
Ubushinwa buhitamo kuyashora muri Treasury bonds za Amerika kuko zifite umutekano mwinshi, zishyura inyungu zihoraho kandi zigafasha Idolari gukomeza gukomera.
Mu buryo bwa politiki, ni nko kuvuga ko Beijing ifasha umwanzi wayo gukomeza guhagarara neza mu bukungu ariko na yo ikabigiramo inyungu.
Ese Ubushinwa bushobora gukoresha uwo mwenda nk’intwaro?
Abantu benshi batekereza ko igihe cyose Ubushinwa bwakwifuza guhungabanya Amerika, bwahita bugurisha uwo mwenda wose icyarimwe bukarimbura ubukungu bwa Washington.
Ariko abahanga mu bukungu bavuga ko ibyo byaba ari “intambara y’ubukungu yasenya impande zombi.”
Impamvu ni uko kugurisha bonds nyinshi icyarimwe byatuma agaciro kazo kagabanuka, Ubushinwa ubwabwo bwahomba miliyari nyinshi, ndetse Idolari rikagira ikibazo cyakwangiza ubucuruzi bw’Ubushinwa.
Ni yo mpamvu nubwo ibi bihugu bihanganye bikomeye mu bya geopolitiki, ubukungu bwabyo bukomeje kubana nk’abafatanyabikorwa badashobora gutandukana byoroshye.
Intambara nshya y’isi ntikiri amasasu gusa
Uyu munsi, urugamba hagati ya Amerika n’Ubushinwa ntirukiri gusa ku ntwaro cyangwa ku gisirikare.
Ni urugamba rw’amadolari, ikoranabuhanga, AI, chips (utwuma kabuhariwe dukoreshwa mu ikoranabuhanga), ubucuruzi n’imari mpuzamahanga.
Kandi igitangaje ni uko mu gihe Washington ishaka gukumira Beijing ngo itayisimbura ku mwanya wa mbere ku isi, Beijing na yo ikomeje gufasha Amerika kubona amafaranga ayifasha gukomeza kuba igihangange.
Ibi ni byo bituma bamwe mu basesenguzi bavuga ko isi iri kubaho mu gihe “abahanganye badashobora kubaho batandukanye.”


