Ibibazo by’u Rwanda na RDC ntibigarukira ku mbibi zabyo

Sangiza iyi nkuru

Hashize ibyumweru birenga gato bitatu umwuka mubi hagati ya Leta y’u Rwanda n’iya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) wongeye gututumba, ku mpamvu z’umutekano.

Birasa n’aho byatangiriye ku bisasu bya roketi byarashwe mu karere ka Musanze tariki ya 23 Gicurasi 2022, kuko ni bwo igisirikare cy’u Rwanda, RDF, cyasohoye itangazo risobanura ko byarashwe n’ingabo za RDC zizwi nka FARDC zifatanyije n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR.

Si ubwa mbere ibisasu byari birashwe i Musanze kuko na tariki ya 19 Werurwe 2022 byarabaye, gusa Leta y’u Rwanda nta tangazo yasohoye ibisobanura, ahubwo yahisemo kwitabaza urwego rw’umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari rushinzwe kugenzura umutekano wo ku mbibi, EJVM, irusaba gukoraho iperereza.

Uwareze araregwa

FARDC itarigeze yemera cyangwa ngo ihakane uruhare ishinjwa kuri ibi bisasu, ibinyujije mu Muvugizi wa guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rw’igisirikare, Brig. Gen. Sylvain Ekenge, yashinje RDF gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 bamaze amezi n’amezi barwanira mu teritwari ya Rutshuru.

Nk’igihamya, Gen. Ekenge yatangaje ko FARDC yafashe abasirikare b’u Rwanda babiri: Cpl Nkundabagenzi Elysée na Pte Ntwari Gad, yemeje ko bari bagiye gufasha M23 gutera ibirindiro bya Rumangabo. Ibi RDF yarabihakanye, isobanura ko ahubwo bashimuswe bari ku burinzi ku mupaka, inasaba ko barekurwa byihuse.

Ifatwa ry’aba basirikare ryageze mu iperereza rya EJVM ryakurikiye icyemezo cya guverinoma ya RDC cyo gukumira indege za RwandAir zakoreragayo ingendo no gutumiza Ambasaderi w’u Rwanda, Vincent Karega kugira ngo atange ibisobanuro.

Ibi birego byagejejwe mu nama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), yabereye i Malabo muri Guinée Equatorial tariki ya 28 Gicurasi n’iy’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano i New York tariki ya 31 Gicurasi, amahanga asaba Leta zombi kumvikana.

Perezida wa Repubulika ya Congo, Dénis Sassou-Nguesso n’uwa Angola, João Lourenço bagerageje kuganiriza mugenzi wabo wa RDC, Félix Tshisekedi, kugira ngo akemure ikibazo cya Leta ayoboye n’iy’u Rwanda biciye mu biganiro, ni bwo yemeye kurekura Cpl Nkundabagenzi na Pte Ntwari.

Ntibigarukira ku mbibi z’ibihugu byombi

Tariki ya 23 Gicurasi, Misiyo y’amahoro ya UN muri RDC, MONUSCO, yatangaje ko M23 yagabye igitero ku birindiro by’ingabo zayo bya Shangi muri Rutshuru, na zo mu gusubiza, zifata icyemezo cyo kwifatanya na FARDC mu kurwanya uyu mutwe witwaje intwaro.

Abavugizi bo muri FARDC barimo Gen. Ekenge bo ntibemeza ko ari M23 gusa yagabye ibitero kuri ibi birindiro [n’ubwo na yo ibihakana), ahubwo bemeza ko yari ifatanyije n’ingabo za RDF yita ‘umufatanyabikorwa wo kuva kera’.

Tariki ya 8 Kamena, MONUSCO yongeye gutangaza ko M23 yagabye igitero ku birindiro bya Shangi, ikomeretsa abasirikare bayo 3 bakomoka muri Tanzania.

Ku munsi wakurikiyeho, Gen. Ekenge yatangaje ko abasirikare b’u Rwanda 500 bo mu mutwe wa ‘special force’, bari bambaye impuzankano nshya y’ibara ry’icyatsi n’umukara mu rwego rwo kwiyoberanya ari bo bagabye iki gitero ku ngabo za MONUSCO na FARDC.

Gushinja ingabo z’u Rwanda kugaba ibitero ku birindiro by’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro, byakurura umwuka mubi hagati y’iki gihugu na UN n’ubwo uyu muryango wo utarigera uzishinja kubigiramo uruhare.

Iki kirego kandi byanashoboka ko cyateza umwuka mubi hagati ya Leta y’u Rwanda n’iya Tanzania, yo abasirikare bayo batatu bakomerekeye mu gitero cyo ku birindiro bya Shangi.

Ikindi, imirwano ya FARDC na M23 yubuye nyuma y’umwanzuro w’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) wasabaga imitwe yitwaje intwaro kuzirambika, ikajya mu mishyikirano na Leta.

Muri uyu mwanzuro wafatiwe i Nairobi tariki ya 21 Mata 2022, Perezida Paul Kagame yari ahagarariwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta. Abitabiriye iyi nama bemeje ko mu burasirazuba bwa RDC hazoherezwa umutwe w’ingabo wo kurwanya imitwe itazarambika intwaro.

Guhera tariki ya 4 kugeza ku ya 8 Kamena, abasirikare bakuru b’ibihugu bya EAC bahuriye i Goma kugira ngo banoze imyiteguro yo gushyiraho uyu mutwe w’ingabo gusa ibihugu 5 muri 7 bigize uyu muryango ni byo byari bihagarariwe.

U Rwanda ntirwari ruhagarariwe muri iyi nama kubera impamvu zitasobanuwe, ariko uwasesengura yabona ko umwuka mubi hagati yarwo na RDC ushobora kuba ubiri inyuma. Sudani y’Epfo na yo ntiyahagariwe kubera kubura ibikoresho, nk’uko byasobanuwe mu nkuru ya Radio Okapi ikorera MONUSCO.

U Rwanda rwafatiye hamwe n’ibindi bihugu umwanzuro wo kohereza umutwe w’ingabo za EAC mu burasirazuba bwa RDC ariko rwo rushobora kutazohereza kubera impamvu ebyiri: umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi no kuba no mu bihe byashize, Abanyekongo bumvaga ko ingabo zarwo zishobora kujya mu gihugu cyabo barajyaga mu myigaragambyo babyamagana.

Urugero rwa hafi ni igihe Leta y’u Rwanda yatangazaga ko iteganya kubaka umudugudu w’icyitegererezo i Goma, wagombaga gutuzwamo abimuwe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo muri Gicurasi 2021. Byavuzwe ko uzubakwa n’ingabo z’iki gihugu, Abanyekongo barigaragambya kandi bishoboke ko utacyubatswe kubera iyi mpamvu.

Kuba Leta y’u Rwanda itakohereza ingabo zifatanya n’iz’ibindi bihugu bya EAC mu kujya kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri RDC kandi ifiteyeho imitwe iyirwanya nka FDLR bishobora kuba ikibazo ubwabyo.

Na none, Leta y’u Rwanda ishobora kuzafatwa nk’iyatereranye ibihugu binyamuryango cyangwa nk’iyahejwe muri iki gikorwa kiyireba nk’igihugu gituranye na RDC, kandi nticyaba ari ikimenyetso cyiza mu mubano warwo n’ibihugu bigize EAC. Byaba bimeze nko gucana inyuma.

Bizwi ko imirwano hagati ya M23 isigaye mu mitwe mike itararambika intwaro hamwe na FARDC ibera hafi y’ubutaka bw’u Rwanda inyuma y’ibirunga bya Sabyinyo, Karisimbi na Bisoke, n’uruhererekane rw’imisozi igize Pariki y’igihugu y’ibirunga.

Aha umuntu yakwibaza ati: “Ko RDF ishinja FARDC kwifatanya na FDLR, mu gihe ingabo za EAC zaba zinjiye muri uru rugamba zo ntizafatwa nk’izifatanya n’uyu mutwe urwanya Leta y’u Rwanda? Habaye hari ibisasu byongera kuraswa ku butaka bwarwo, ntacyo bishobora guhungabanya ku mubano warwo na EAC?”

Iki kibazo kirashingira ku kuba Leta y’u Rwanda ubwo yari ihagarariwe mu nama ya Malabo n’i New York, yagaragaje ko hari ubufatanye bwa FARDC, FDLR ndetse na MONUSCO mu rugamba rwo kurwanya M23.

Ibyaba byiza

Kohereza ingabo za EAC muri RDC ni igisubizo cyiza ku kibazo cy’umutekano muke muri RDC no mu karere ariko byaba byiza kurushaho mu gihe ingabo z’uyu muryango zakoherezwa mu gihe ibihugu byombi byazaba byaramaze kumvikana, umwuka mubi utakiriho.

Leta ya RDC yemeye kujya mu biganiro na M23, imirwano igahagarara, byafasha ingabo za EAC koroherwa n’urugamba kuko zaba zigiye kurwanya imitwe yitwaje intwaro idafite aho ihurizwa n’igihugu na kimwe kigize uyu muryango.

Byaba biza na none ko mbere y’uko ingabo za EAC zoherezwa mu burasirazuba bwa RDC, ibihugu bigize uyu muryango byasaba FARDC guhagarika ubufatanye na FDLR buvugwa, zikabishyira mu bikorwa niba zibyemera, maze uyu mutwe ukajya ku rutonde rw’irwanywa ku bufatanye bwuzuye kandi butarimo urwikekwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *