Ibibazo by’uruhuri bishobora kubuza Ingabo za SADC kugera muri RDC mu gihe cyagenwe

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Afurika y’Epfo bivugwa ko kiri mu bibazo by’ingutu muri iki gihe, gishobora kugorwa no gutanga umusanzu ugaragara mu mutwe mushya w’ingabo za SADC zigomba kujya kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo .

Umushakashatsi mukuru mu Kigo cya Afurika y’Epfo cyita ku Bibazo Mpuzamahanga, Stephanie Wolters, avuga ko mu gihe igice gito cya kajugujugu z’ingabo zirwanira mu kirere ari zo zishobora kuguruka ndetse abasirikare bagera kuri 2600 ba Afurika y’Epfo basanzwe mu butumwa bwa Loni muri Congo-Kinshasa, ubwa SADC muri Mozambike, ngo igihe kirageze ko ibihugu nka Zambia, Namibia na Angola nabyo bitange umusanzu.

Umuryango w’Iterambere ry’ibihugu biherereye muri Afurika y’Amajyepfo (SADC) urashaka ko ingabo zawo zoherezwa muri Congo mu mpera za Nzeri, ariko kugeza ubu ntiharamenyekana neza abasirikare bazaba bagize brigade y’abasirikare 5 000 nk’uko iyi nkuru dukesha News24 ikomeza ivuga.

Ibihugu bitanga ingabo bigomba kwirengera amafaranga azagenda muri ubu butumwa ubwabyo mu mezi atatu ya mbere, nyuma bikazahabwa ingurane ku modoka zizakoreshwa n’abasirikare.

Izi ngabo z’akarere ka SADC zitezweho guhashya inyeshyamba za M23 mu gihe amatora y’igihugu ategerejwe mu Kuboza. Ingabo z’Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Leta ya Kinshasa yari yitezeho kurwanya inyeshyamba za M23, zo zigomba gutangira kuhava mu ntangiriro za Nzeri.

Ingabo z’akarere zigomba gukorana n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu rwego rutoroshye, ariko zifite umuyobozi wazo bwite utabazwa ibisobanuro na Loni. Byongeye kandi, ingufu za politiki n’igisirikare zigomba guhuzwa n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Muri Gicurasi, nibwo abayobozi bo muri SADC bemeje ishingwa ry’umutwe w’ingabo z’akarere zigomba koherezwa mu burasirazuba bwa Congo mu nama yabereye i Windhoek. Mu cyumweru gishize, ibihugu byagombaga kwerekana umusanzu wabyo uko uzaba uteye, ariko amakuru arambuye ntaramenyekana.

Nk’uko Wolters abitangaza ngo Angola na Botswana bifite igisirikare cyo mu kirere gifite ibikoresho ku buryo byatanga indege.

Ingengo y’imari iteganyijwe ku ngabo za SADC igera kuri miliyoni 554 z’amadolari, ariko aya mafaranga ntaraboneka. Kugeza ubu bigaragara kohereza ingabo bishobora kuzatwara umwaka.

Ibihugu bigize uyu muryango bigomba kugirana ibiganiro n’abafatanyabikorwa ahandi ku Isi kugira ngo bigire uruhare mu kohereza ingabo. Wolters akavuga ko adashobora kubona ukuntu igihugu icyo ari cyo cyose mu bikomeye cyazashyigikira izi ngabo mu bijyanye n’amafaranga. Amaherezo, ngo umutwaro munini w’amafaranga uzajya ku bihugu bizatanga ingabo, kandi ngo Afurika y’Epfo ntishobora rwose kubyishingira.

Impuguke mu bya gisirikare Helmoed-Rà¶mer Heitman avuga ko abasirikare 5 000 gusa badashyigikiwe n’ingufu z’igisirikare cyo mu kirere, ntacyo zageraho mu bikorwa byazo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ngo uko bimeze ubu, Afurika y’Epfo ntishobora no kuzuza inshingano zayo muri Mozambike. Amaherezo byasabye izindi mbaraga nk’iz’u Rwanda muri kiriya gihugu mu guhashya intagondwa z’abayisilamu.

Ingengo y’imari y’Igisirikare cya Afurika y’Epfo muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, yagabanutseho miliyoni 500 z’Ama-Rand.

Hakurikijwe ibyo ibigo Krygkor na Denel (bikora bikanacuruza intwaro bya Afurika y’Epfo)biherutse kugeza kuri komite y’inteko ishinga amategeko ishinzwe umutekano, ngo ebyiri gusa muri kajugujugu zo kugaba ibitero 11 za Rooivalk ni zo zishobora gukora.

Muri kajugujugu ebyiri za Oryx zoherejwe muri Mozambike, imwe gusa ni yo ikora. Muri eshanu zoherejwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ebyiri ntizishobora gukora, ariko n’izishobora gukora ntizaguruka kubera ko imyitozo y’ibanze y’abatwara indege yangiritse ku buryo batemerewe kuguruka. Red Hawks yari muri Congo na yo yakuweyo kuko Denel itagifite amafaranga yo kuyibungabunga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *