Ibiciro abashyirwa mu kato bazajya bishyura bigiye gushyirwa ahagaragara

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho Guverinoma y’u Rwanda itangarije ko abantu bashyirwa mu kato by’umwihariko abaturuka hanze bazajya biyishyurira amacumbi n’ibindi bibagendaho, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko bitewe n’uko abantu baba mu byiciro bitandukanye by’ubushobozi n’ahacumbikirwa abari mu kato ka Covid-19 naho hazaba hatandukanye.

Iyi Minisiteri yavuze ko igiye gutangaza ibiciro kugira ngo abajya gutegura ingendo ziva hanze bajye baza biteguye bazi impamba bagomba kwitwaza mbere yo guhaguruka ngo baze.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel ku wa 19 Gicurasi kuri Radio Rwanda aho yasobanuye bimwe mu byemezo byafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yateranye tariki 18 Gicurasi 2020 yiga ku guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.

Dr Ngamije yavuze ko Covid-19 ari indwara nk’izindi bityo abantu bagomba kugira uruhare mu bibatangwaho mu gihe bashyizwe mu kato. Ubusanzwe abantu bose bashyirwaga mu kato baba ab’imbere mu gihugu n’abavuye hanze bose bishyurirwaga ikiguzi na Leta.

Yavuze ko hari ibyiciro bitandukanye by’aho abantu bazashyirwa mu kato ku buryo ntawe ukwiye kugira impungenge z’ubushobozi.Yagize ati “Hazaba hari aho gushyira umuntu mu kato hatandukanye ku biciro bityo umwe wese azahitamo akurikije amikoro ye. Tugiye kuzabimenyekanisha ku buryo ushaka gufata urugendo azaza azi neza uko bihagaze bityo akamenya icyo agomba kwitwaza nk’impamba.”

Yakomeje avuga ko icyo umuntu atazishyura ari amafaranga y’umuganga n’abaforomo bamukurikirana kimwe n’imiti ariko amafunguro n’icumbi azabyiyishyurira.

Abanyarwanda barasabwa kutirara bitewe n’uko ingamba ziri koroshywa ngo bumve ko icyorezo cyarangiye kuko kigihari bityo bagomba gukomeza ingamba zashyizweho cyane cyane kwambara agapfukamunwa mu gihe umuntu agiye aho ahurira n’abandi, no kwirinda guhana ibiganza n’izindi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *