Ibiciro bishya by’umuceri, kawunga n’ibirayi byatangajwe na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) tariki ya 19 Mata 2023 byakabaye byaratangiye kubahirizwa kuva uwo munsi.
Ku gicamunsi cy’uwo munsi ni bwo iyi Minisiteri yatangaje ko nyuma y’ubugenzuzi bwakorewe ku masoko atandukanye mu gihugu, bikagaragara ko abacuruzi burije ibiciro mu buryo bukabije, n’inama yagiranye n’abafite aho bahurira n’ibiciro, yafashe ibyemezo bibiri.
Icyemezo cya mbere cyafashwe ni icyo gukuraho umusoro ku nyongeragaciro (TVA) kuri kawunga n’umuceri, icya kabiri ni ishyirwaho ry’ibiciro bishya by’ibi bicuruzwa (biri hasi ugereranyije n’ibisanzwe) ndetse n’iby’ibirayi.
Inkuru y’ibiciro bishya bya kawunga, umuceri n’ibirayi https://bwiza.com/?Igiciro-cya-Kawunga-ntikigomba-kurenga-800Frw-kg-ku-birayi-amenshi-ni-460
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 21 Mata 2023, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yasobanuye ko impamvu kawunga n’umuceri, ndetse n’amata atari ay’ifu, byakuriweho TVA ari uko Abanyarwanda babikenera umunsi ku wundi.
Gusa, mu masoko ntabwo ibi biciro byatangiye kubahirizwa, ndetse hagiye kuri ubu haravugwa impaka hagati y’abacuruzi n’abaguzi zishingiye ku kuba iyi Minisiteri itarigeze itangaza igihe bizatangirira kubahirizwa.
Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi, Richard Tusabe, yabwiye abanyamakuru ko ibi biciro byatangiye kubahirizwa itangazo rigisohoka.
Tusabe yagize ati: “Bya bindi nakwita ko biri mu bibazo tudashobora gutegereza n’icyumweru, bya bindi by’ibiribwa, byo birahita bishyirwa mu bikorwa itangazo rigisohoka. Ari bya bigori, ari akawunga, ari umuceri, byo bihita bishyirwa mu bikorwa ubu tuvugana.”
Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, Minisiteri y’imari n’igenamigambi n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro (RRA), biremeza ko guverinoma izemeza igihe iyubahirizwa ry’imisoro yagabanyijwe ku bindi bicuruzwa na serivisi rizatangirira.


