Ibiciro by’inkwi zo gucanisha byazamutseho 85.7% muri Kanama ugereranije n’ukwezi nk’uku mu mwaka ushize, nk’uko ibiro bishinzwe ibarurishamibare mu Budage (Destatis) byabitangaje ku wa Kane .
Imibare yerekana ko ibiciro by’inkwi byazamutse cyane ugereranije n’ibiciro rusange by’ibicurzwa byazamutseho 7.9% mu gihe kimwe.
Ibiro bishinzwe ibarurishamibare byasobanuye biti: “Impamvu kwiyongera ku kigereranyo cyo hejuru cy’ibiciro by’inkwi ni izamuka mu kuzikenera, ndetse n’ibiciro by’ibicuruzwa n’ibiciro byo gutwara abantu mu nganda z’ibiti”.
Yavuze kandi ko abantu benshi mu Budage bahindukiriye inkwi nk’ubundi buryo bwo gushyushya mu mazu yabo kubera ko ibiciro by’ingufu byazamutse.
U Budage, igihugu gikize kurusha ibindi mu Burayi, muri iki gihe buhanganye n’ikibazo cy’ingufu kuva u Burusiya bwakupa gaz yabugurishaga . Mu kwezi gushize, Berlin yerekanye urukurikirane rw’ingamba zigamije kugabanya ikoreshwa rya gaz mu gihe cy’ubukonje kiri imbere.
Muri izo ngamba harimo kugabanya igipimo cy’ubushyuhe bwakoreshwaga mu biro n’inyubako rusange, usibye ibigo by’ingenzi nk’ibitaro, bukava kuri dogere selisiyusi 20 kugeza kuri 19. Ubucuruzi, harimo n’abacuruzi bakomeye, na bo batangiye kugabanya ingufu bakoresha.
Izamuka ry’ibiciro by’ingufu rihangayikishije ingo n’ubucuruzi mu bihugu by’u Burayi. Ibindi bihugu by’u Burayi na byo byatangiye gushyiraho ingamba zikomeye zo kugabanya ikoreshwa ry’ingufu, nko kuzimya amatara yo hanze y’inyubako no kugabanya gushyushya mu nzu.


