Ibifaru byose by’intambara by’Abanyamerika byoherejwe muri Ukraine bizasenywa n’ingabo z’u Burusiya, nk’uko Ambasaderi wa Moscou muri Amerika yabitangaje, nyuma y’aho ibitangazamakuru bitangaje ko White House iteganya guha Kiev ibi bimooka by’intambara by’imitamenwa by’akataraboneka byo mu bwoko bwa Abrams nubwo mbere yari yabyanze .
Abajijwe ibijyanye no kohereza ibifaru bya M1 Abrams muri Ukraine, Ambasaderi w’u Burusiya muri Amerika, Anatoly Antonov, yavuze ko iki cyemezo kizongera gusa uruhare rw’Abanyamerika mu ntambara kandi ko kirenze gutanga “intwaro zo kwirwanaho.”
Ambasaderi yagize ati: “Niba hafashwe icyemezo cyo kohereza i Kiev M1 Abrams, ibifaru by’Abanyamerika, nta gushidikanya bizasenywa, nk’izindi ngero zose z’ibikoresho bya gisirikare bya NATO”.
Nubwo White House yabanje kwanga icyifuzo cya Kiev cyo guhabwa M1 Abrams, cyagaragaye ku rutonde rw’ibyifuzo bya ‘Noheri’ rwakwirakwijwe n’abayobozi ba Ukraine mu biruhuko, kuri uyu wa Kabiri ibitangazamakuru byinshi byavuze ko Washington yisubiye ikaba ishaka kohereza ibyo bifaru. Amakuru avuga ko itangazo ribyemeza rishobora gusohoka vuba.
Mu gihe Pentagon yari yavuze ko ibifaru bya Abrams bihenze gukoresha no kubibungabunga, kandi ko bishobora gutwara imyaka kugira ngo bigere ku rugamba, abayobozi ubu bemeza ko ari ngombwa kwemera gutanga ibi bimodoka by’intambara kugira ngo bumvishe u Budage nabwo kwemera kohereza ibifaru byabwo byo mu bwoko bw Leopard 2 nk’uko ikinyamakuru New York Times kibitangaza.


