Ibiganiro bya ‘Mvura Nkuvure’ byatumye asubira mu rugo yataye imyaka 15

Sangiza iyi nkuru

Umukecuru Mukankaka Espérance wo mu Kagari ka Kanyinya ,mu Murenge wa Muhanga, yagarutse mu rugo rwe yari yaravuyemo ubwo yahukanaga akamara imyaka 15 iwabo . Ni nyuma yo guhabwa ibiganiro na gahunda ya Mvura Nkuvure.

Mukankaka uvuga ko yabitewe n’uko umugabo we yamucaga inyuma, yamusaba kubireka akabona atabireka,ngo yari yararahiye kuzarugarukamo. Umugabo we yagerageje kumucyura muri iyo myaka yose umugore akabyanga, bifashisha imiryango ndetse n’incuti zabo ariko bikaba iby’ubusa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uyu mukecuru ngo nyuma yo guhabwa ibiganiro bya Mvura Nkuvure, Mukankaka yafashe icyemezo cyo gusubira mu rugo rwe, ubu akaba amaze imyaka 3 arugarutsemo.

Yagize ati, «Nari mfite agahinda kenshi ku mutima wanjye, natewe n’umugabo,nari nararahiye kuzasubirana nawe, ariko kuva aho mperewe ibiganiro bya Mvura Nkuvure, nashoboye gusangiza abandi ibyambayeho, numva ndaruhutse, umutima wanjye urabohoka, numva ngize imbaraga zo kumubabarira,ni uko niyemeza no gusubira mu rugo rwanjye.»

Bigabo Félix, Umuhuzabikorwa wa Mvura Nkuvure, avuga ko ubundi intego yabo ari ukuvurana ibikomere byo mu mutima, ubumwe n’ubwiyunge, kubanisha abantu mu mahoro ndetse n’iterambere. Avuga ko iyo abantu babana mu makimbirane, badashobora kugira umutekano mu mutima. Ngo niyo mpamvu bahitamo kubaganiriza ibiganiro bitandukanye ariko byiganjemo intambwe 6 umuntu atera. Izo ntambwe zirimo: umutekano wo mu mutima, icyizere, kwitanaho, kubahana, ingamba nshya ndetse no kwibuka. Ngo iyo umuntu arangije guhabwa ibi biganiro bitangwa mu byumweru 15,biba byoroshye ko ahita afata icyemezo cyo guhinduka.

Avuga ko nta muntu bahatira guhinduka, ko ahubwo iyo amaze kubohoka mu mutima yakize bya bikomere byo ku mutima, ahita ahindura icyemezo yari afite.

Ibi ngo ni nabyo byabaye kuri Mukankaka, wari warafashe icyemezo cyo kutazasubira mu rugo rwe, kubera ibikomere yari yaratewe n’umugabo, ariko akaza kumubabarira agahindukira agasubira mu rugo rwe.

Uyu mekecuru agira inama indi miryango, yo kujya bihanganirana ndetse bakirinda amakimbirane mu ngo zabo. Avuga ko bitewe n’ingaruka yahuye nazo ubwo yahukanaga, birimo kuba abana babo barashyingirirwaga mu gasozi, ipfunwe babaga bafite ko ababyeyi babo batari kumwe, ndetse urugo rwe rwari rwarasenyutse kubera kumubura ngo arwiteho.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Uwambayinema M. Jeanne
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *