Ibigo bizajya bitegurirwamo abagiye kurangiza ibihano bizafasha iki ?

Sangiza iyi nkuru

Hakozwe amavugurura mu mategeko agenga imibereho y’imfungwa mu magororero mu kugabanya ubucucike no gutegura abagiye kurangiza ibihano kwinjira mu muryango Nyarwanda nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu.

Aya mavugurura ateganya ko ugiye kurangiza igihano azajya ashyirwa mu bigo byabugenewe aho umuryango we uzajya umusura ndetse uwahawe igihano cyo gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro akazajya ayikora ataha iwe.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Alfred Gasana, yavuze ko muri ibyo bigo bazajya bahererwamo amasomo abafasha guhindura imyumvire no kubigisha kwisanga muri sosiyete bagiye gusubiramo nyuma yo kurangiza igihano nk’uko iyi nkuru dukesha RBA ivuga.

Kuri ubu hatangiye ikigo cya mbere mu Mujyi wa Kigali, aho kizajya cyakira abantu 2800 ariko inzego zibishinzwe zitangaza ko nyuma hazajya hafungurwa ibindi bigo kandi bikagenda byongererwa ubushobozi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *