Mu minsi ishize, haravugwa umwuka uteri mwiza wagaragaye muri kimwe mu bigo by’amashuri bikomeye mu mujyi wa Kigali kizwi nka Lysee de Kigali, iki kibazo kikaba cyaratewe ahanini n’itinda ry’amafaranga asanzwe agenerwa ibigo by’amashuri mu Rwanda, hakiyongeraho kuba aya mafaranga yaragabanyijwe ugereranyije n’ayari asanzwe atangwa mbere hanyuma ayo ababyeyi batangaga akongera ngo azibe icyo cyuho.
Ubusanzwe, aya mafaranga amenyerewe ku izina rya “Capitation” ni amafaranga agenerwa ibigo by’amashuri yo kubyunganira mu kugura ibikoresho kwita ku banyeshuri n’ibindi, aya bafaranga akaba atangwa na guverinoma hagendewe ku mubare w’abanyeshuri biga ku kigo runaka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu nkuru yasohowe n’ikinyamakuru the eastafrican dukesha iyi nkuru, kuwa 12 ugushyingo 2017, ivuga ko muri iki kigo cya LDK habaye ibisa n’imyiaragambyo ku banyeshuri, kubera kutishimira uburyo babayeho ku ishuri ndetse n’uburyo amasomo bahabwa anozwa bitewe n’ibura ry’ayo mafaranga.
Iki kinyamakuru kivuga ko mbere y’uko aya mafaranga abura yabanje kugabanywa ibi bigatuma ikigo gisubiramo uburyo bw’imikoresherezwe y’amafaranga yatangwaga n’ababyeyi kuko baje gusabwa andi yo kuziba icyo cyuho bityo bigateza ikibazo .
Ku ruhande rw’umuyobozi bw’ikigo cya Lycee de Kigali, umuyobozi wa cyo, Martin Masabo, ngo yabwiye itangazamakuru ko ikigo kiri gukorera mu bibazo by’imyenda y’ababazanira ibyo kurya, kubera imyenda minini n’ibindi bitandukanye. Byagira ingaruka ku burere umwana ahakura.
Uyu muyobozi yerekanye imibare y’imyenda mu mafaranga, avuga ko afite icyuho cya miliyoni zisaga 21z’amafaranga y’u Rwanda, aho izisaga 15 ari amafaranga y’ishuri ababyeyi baharerera bataratanga, izisaga 4 zikaba ari iz’amafaranga y’ibijyanye n’ibiryo abanyeshuri bagomba kwishyura akaba ataraboneka, izisaga 1 y’amafaranga ya Capitation atangwa na leta.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gusa ku rundi ruhande, ngo si kuri iki kigo gusa kuko cyageze no ku bindi bigo kuko ngo usanga hari ababyeyi batinda kubona amafaranga y’ishuri ku bana ba bo, hakwiyongeraho ‘ayo bahabwaga na leta atakibonekera igihe ugasanga bibaye ikibazo gushyira mu bikorwa ibyo ikigo cyari cyarateguye gukora ndetse no kujya mu madeni kwa hato na hato no kutabasha kwishyura ba rwiyemezamirimo.
Aya mafaranga yatangwaga na leta ngo yagabanutse ava ku madolari 0.1 angana n’amafaranga y’u Rwanda 156 ku munyeshuri umwe ku munsi, agera ku madolari 0.07 angana na 56 by’amafaranga y’u Rwanda ibi bikaba byaratumye ababyeyi bongera kuyo batangaga angina hafi na 80 kugira ngo bazibe icyo cyuho.
Mu kiganiro umuyobozi w’ikigo cya Rambura Garcons Secondary School, Joseph Rukiranda yagiranye na theeastafrican yagize ati “Mbere na mbere, intego yacu iba ari ukwishoboza kwishyura ba rwiyemezamirimo baduha ibiryo n’abandi batandukanye, kugeza ubu dufite icyuho kinini cy’amafaranga atarishyurwa yaba ay’ishuri n’ayo leta igenera ibigo by’amashuri, mu gihe rero nta kintu gikozwe, bizaba ikibazo gikomeye cyane.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ikibazo bakibwiye inzego kireba zirimo n’iz’akarere, ariko bikaba bikiri aho nta cyo birakorwaho.
Iki kinyamakuru kandi nta bwo cyaganiriye na Rukiranda gusa, kuko cyageze no ku kigo cy’amashuri cya Rwankuba GSCIM.
Umuyobozi w’iki kigo, Faustin Nshibijeho yagize ati “Twagombaga guhabwa amafaranga ya Capitation muri iki gihembwe, none dore gisigaje iminsi micye ngo kirangire, nubwo bitagira ingaruka nini ku myigishirize mu buryo bugaragarira amaso, dutegetswe gushyira mu bikorwa imishinga imwe n’imwe iba yarapanzwe kugeza igihe amafaranga azazira.
Kugeza ubu, buri munyeshuri yongerewe amafaranga agera ku bihumbi 20 kugira ngo bazibe icyuho cyagaragaye ubwo amafaranga agenwa na leta (Capitation) yagabanywaga, uku kwiyongera kw’amafaranga yatangwaga n’umubyeyi bikaba ari bimwe mu byagize ingaruka zirimo no kutayabonera igihe, kandi bikaba ari mu gihugu hose.
Abayobozi b’ibigo batandukanye baganiriye n’iki kinyamakuru bavuze ko uku kongera amafaranga ababyeyi bagomba kwishyura ku munyeshuri bizakomeza kugira ingaruka mu gihe n’ayo basabwaga mbere batayaboneraga igihe, hakaba hasabwa inama ya za komite z’ababyeyi bafite abana biga aya bafaranga akajya abanza kuganirwaho mbere yo kubaha imyanzuro batagizemo uruhare.
Bavuga kandi ko ibi bizakomeza kugira ingaruka mu gihe nta murongo uhamye ugendeweho mu kugenera ibigo by’amashuri amafaranga yo kubifasha, kuko uko aya mafaranga atinze bigira ingaruka ku bana n’abayobozi ba bo muri rusange bityo ugasanga n’uburere ntibugenze neza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


