Ibigo by’imari birasaba gukorerwa ubuvugizi

Sangiza iyi nkuru

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rw’intumwa za rubanda umutwe wa sena bagirira mu karere ka Gatsibo kwikubitiro baganiriye n’icyiciro cy’ibigo by’imari bikorera mu karere ka Gatsibo ku bufatanye bw’ibigo by’imari n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere(RDB) mu iterambere ry ‘umuturage.
 
Jean Francois BAMPORIKI, umucungamutungo wa banki y’abaturage ishami rya Kabarore yavuze ko RDB nk’ikigo cy’igihugu cy’iterambere cyabafashije koroshya akazi kabo ka buri munsi muri serivisi yo gutanga inguzanyo ku baturage,bikaborohera kwandikisha ingwate batavuye mu kazi iwabo(Online service) ariko asaba ko RDB yashyira ibiro byabo mu turere kugira ngo serivise batanga zimwe na zimwe zihute kurushaho.
sena
Umwe mu bahagarariye urugaga rw’abikorera(PSF) mu karere ka Gatsibo yagejeje ku basenateri imbogamizi bahura nazo mugihe cy’imenyekanisha ry’umusoro wa leta w’ibikorwa bakora bya burimunsi ariko bagahura n’imbogamizi kuko usanga aho batuye mu mirenge nta serivisi ya interineti ihari bityo bagakora ingendo ndende bashaka iyo serivise.Uhagarariye BDF ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo yavuze ko iyo serivise ishobora gutangwa ku rwego rw’umurenge kugira ngo abaturage boroherezwe ingendo ndende bajya kuzishaka bityo akaba yasabye ubuyobozi bw’Akarere ko hazatoranwa umukozi kuri buri rwego murenge bagahabwa amahugurwa na BDF bityo iyo mbogamizi ikavaho.
 
Ikiciro cya kabiri cyatumiwemo abahagarariye ikigo cya RAB,abahagarariye amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi,uhagarariye NAEB n’abakozi bashinzwe ubuhinzi ku rwego rw’imirenge.
 
Senateri SINDIKUBWABO Jean Nepomuscene akaba ari nawe muyobozi w’itsinda ry’abasenateri baje kuganira n’ibyiciro bitandukanye by’abaturage mu karere ka Gatsibo yashimye cyane uruhare rw’ibigo by’imari mu iterambere ry’abaturage,anizeza ubuyobozi bw’Akarere ko imbogamizi zagaragajwe zizakorerwa ubuvugizi zigakemuka.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *