Ibigwi by’abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda bishobora kuzashingirwaho mu kubatora

Sangiza iyi nkuru

Ku wa gatanu tariki 7 Nyakanga, nibwo Komisiyo y’amatora mu Rwanda yashyize ahagaragara urutonde ntakuka rw’abakandida bemerewe guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu. Bose ni abagabo bubatse, ariko bafite ibigwi binyuranye mu buyobozi, mu bumenyi no mu mirimo.
Ma bantu batandatu bari bifuje guhatana mu matora yo kuya 3 na 4 Kanama uyu mwaka, batatu muri bo ntibemerewe ku mpamvu zinyuranye zizwi na Komisiyo. Abo batemerewe ni Rwigara Diane, umugore rukumbi wari wagerageje amahirwe ye muri aya matora. Harimo kandi Mwenedata Gilbert utagira ishyaka abarizwamo, wanagerageje mu matora y’abadepite aheruka mu mwaka wa 2013, ariko ntabashe gutsinda. Undi utarahiriwe ni Barafinda Sekikubo Fred waje atunguranye, nk’umukandida wigenga kandi unavuga ko afite ishyaka RUDA ritarandikwa mu yemewe gukorera mu Rwanda.
Batatu basigaye baremerewe, ndetse ubu batangiye kwiyamamaza mu ruhame, aho begera abaturage mu ntara n’uturere tunyuranye.
Abo ni Kagame Paul usanzwe ayobora u Rwanda, uva mu ishyaka FPR Inkotanyi, Dr Habineza Frank uyobora ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, na Mpayimana Philippe umukandida wigenga wageze mu Rwanda vuba ajyanywe no kwiyamaza.
Ese aba bemerewe ni bantu ki, bafite ibihe bigwi?
Kandida Perezida Mpayimana Philippe
Yavutse mu 1970, mu ntara y’amajyepfo. Yize itangazamakuru mu gihugu cy’Ubufaransa, nyuma arikorera mu Rwanda kuva mu 1990. Yashinze Ishyirahamwe r yitwa Tuza rigamije guhuza abatuye mu bihugu byo mu biyaga bigari.
Yabaye umwarimu w’isomo ry’amateka n’ubumenyi bw’isi mu gihugu cy’ubufaransa mu 2013, aho yabaye imyaka igera kuri 13, akahava agana mu rwamubyaye ngo ahatanire kuruyobora. Gusa umuryango uracyari mu Bufaransa.
Mu ntangiriro ntiyabashije gutanga ibisabwa na NEC ku gihe, ariko itariki ntarengwa yageze amaze kuzuza imikono y’abantu 600 bamusinyiye nk’uko byasabwaga.

Mpayimana
Mpayimana ari kwiyamamaza

Mpayimana ni umuhanga nk’uko byemezwa na bamwe mubo biganye, kandi ngo yaranzwe n’inyota yo kuyobora kuva kera.
Ikindi ubuhanga bwe bugaragarira mu bitabo yandika, nka:
“Réfugiés rwandais entre marteau et enclume »(Impunzi z’abanyarwanda hagati nk’ururimi)
« La rue de la vie »(Inzira y’ubuzima), Ibisigo
« Rwanda, regard d’avenir »(Imbere h’u Rwanda), na
« Indi ntambwe », yanditse umwaka ushize, ari nacyo agaragarizamo
inyota yo gugihindura u Rwanda amaze kurubera umuyobozi.
Amaze kwemererwa kwiyamamaza, yatangaje ko intego ye ari « gukangurira abantu kudatinya politiki ».
Mu magambo ye kandi, avuga ko « urugamba rwa Demokarasi abanyarwanda twaruhariye umuntu umwe nyamara ntibikwiye ko tumutererana aho rukomeye”, akanongeraho ko u Rwanda rutabyaye ikinege, bidakwiye kuvunisha umuntu umwe.
Kandida Perezida Frank Habineza
Uyu ni umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, ari naryo ryamwemeje kurihagararira muri aya matora.
Yavutse mu 1977, avukira Mitiyana muri Uganda. Aho agereye mu Rwanda, mu 1999 yinjiye muri Kaminuza nkuru, ahiga ibirebana n’amategeko n’ubutegetsi.
Aho i Butare ni naho yashingiye ishyirahamwe ry’abanyeshuri baharanira kurengera ibidukikije anaribera umuyobozi. Arangije kwiga kandi yakoze muri Minisiteri yari ishinzwe ibidukikije.
WhatsApp Image 2017 07 14 at 16.17.55
Frank Habineza ari kwiyamamaza

Mu mwaka wa 2009, nibwo yatangiye inzira yo gushinga ishyaka, maze ryemerwa mu 2013. Ishyaka DGPR rifite inzego zaryo mu turere twose tugize u Rwanda, nubwo abarwanashyaka baryo batahwemye kuvuga ko babangamiwe n’nzego z’ibanze zibatoteza. Bamwe mu bo batangiranye urugamba barapfuye, abandi barafungwa, naho abandi bahitamo kwimuka aho bari batuye kubera inzego zaho zitababaniye neza.
Uyu mugabo ugendera ku mahame ya Mahatma Gandhi, avuga ko nubwo ishyaka rye riri muri Forum ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho.
Agira ati « Politiki y’u Rwanda igomba guhinduka binyuze mu nzira zidahutaza ».
Mu gushaka kuyobora u Rwanda, avuga ko anyotewe igihugu cye, « kigenga, kirimo amahoro na demokarasi. Igihugu kigendera ku mategeko, kitarimo gukomatanya no kwitiranya inzego ; kandi kirimo ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ubwo gutanga ibitekerezo bindi ».
Bimwe mu biteganywa n’ishyaka Green Party iramutse itsinze amatora, harimo kugabanya ibigo n’ahantu hafungirwa abantu mu buryo butemewe n’amategeko; kwegeranya ubutaka no guhitamo igihingwa hashingiwe ku byifuzo n’ibifitiye akamaro abaturage, gukaza umutekano ku nkiko u Rwanda ruhana n’ibihugu bishotoranyi, n’ibindi.
Perezida Paul Kagame
Uyu ni we uyobora u Rwanda kuva mu 2000, ariko akaba inararibonye mu boyobozi bw’u Rwanda. Umuryango FPR Inkotanyi abereye ku isonga ubu, yawuyoboreye ingabo kuva mu 1990, zibasha kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi mu 1994.
Muri Nyakanga uwo mwaka, yafatanije n’abo bari kumwe muri FPR, abo asanze mu Rwanda harimo n’abo FPR yarokoye, ndetse na bamwe mu bari bahanganye nayo; bashyiraho Guverinoma y’Ubumwe bw’abanyarwanda, maze ayibera Visi Prezida na Minisitiri w’ingabo.
Kagame Paul yavutse mu 1957, avukira mu ntara y’amajyepfo, ahunga akiri umwana, akomereza ubuzima mu gihugu cya Uganda n’ababyeyi be. Amashuri yize yiganjemo aya gisirikare.
Ntibyoroshye gutandukanya ibikorwa bya Kagame n’ibya FPR Inkotanyi, nk’uko bitoroshye gutandukanya ibya FPR n’ibya Guverinoma, kuko ariyo Moteri yayo; ariko byose ni Iby’abanyarwanda, nk’uko uyu mukuru w’igihugu adahwema kubyivugira.
Impuguke mu gihugu no hanze ntizishidikanya kuvuga ko uko u Rwanda rumeze ubu rubikesha Kagame na FPR. Haba mu mutekano, imibereho myiza, ibikorwaremezo, n’ibindi byinshi.
DSC 7759
Perezida Kagame, ubu ari kwiyamamaza

Mu kiganiro umunyamabanga mukuru wa FPR yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 Nyakanga, yavuze ko FPR idatewe ipfunwe n’ibyo yaba itaragezeho, ko ahubwo irajwe ishinga no kubisobanurira abanyarwanda. Ngarambe Francois ati, “Ntabwo tujya twirarira cyangwa ngo tubeshye, ibyo tutagezeho twari twemereye Abanyarwanda tuzababwira impamvu. Dore inzitizi zabaye izi, dore aho tugeze, dore igihe bizakorerwa.”
Umukandida Kagame Paul kandi, nawe yari aherutse kubwira ikinyamakuru Jeune Afrique ko atajya atinda ku makosa yabaye, ko icyo yitaho ari ukugabanya ingaruka iryo kosa ryagira, akongera ati “biraruta gukosa ukora, aho kwicara ntacyo ukora”.
Impuguke cyangwa bamwe mubakurikira hafi politiki yo mu Rwanda bavuga ko bigoye kuba waza ukabwira abanyarwanda uti nzabaha iki ntahandi wigeze ugitanga ngo bemere ko byashoboka. Iri rikaba ari ihurizo rikomeye kuri Dr. Frank Habineza na Mpayimana Phillipe bitewe nuko bari guhatana na Perezida Paul Kagame umaze imyaka 23 ari umuyobozi w’u Rwanda.aho bigoye kuba wagereranya ibigwi bya Perezida Kagame nabo bari guhatana,abanyarwanda nabo bakaba ari babanza ukore ndebe
Ibi bikaba ari nabyo Mpayimana yagarutse ubwo yamaraga gutanga Kandindatire avuga ko abanyarwanda Mu mibereho y’Abo hari amashuri mashyashya bagomba kwiga y’uko ubutegetsi bushyirwaho n ‘abaturage bakaba aribo bashyiraho ubayobora, “kugeza ubu rero Abanyarwanda bakeka ko bagomba gutora usanzwe uyobora, uriho, bityo utariho ntariho, ni ishuri rirerire nifuza ko Abanyarwanda twatangirana.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *