cwnbyqfuaae-zcs-3.jpg

Ibihangange 10 muri ruhago byavukiye umunsi umwe

Sangiza iyi nkuru

None tariki ya 5 Gashyantare 2023 ni bwo ibyamamare bibiri muri ruhago Cristiano Ronaldo na Neymar Junior bishimiraga isabukuru y’amavuko.

Kuko umuntu avuka rimwe risa, umunsi w’amavuko ni umwe mu minsi mikuru mu buzima bwa muntu. Umuntu aricara hasi maze agasubiza amaso inyuma, akishimira ibyiza yagezeho, ndetse agakosora aho bitagenze neza, ari na ko ahanga amaso ejo hazaza he heza.

Uyu munsi BWIZA yabateguriye urutonde rw’ibirangirire muri ruhago byavukiye umunsi umwe.

5. Karim Benzema na Alexis Sanchez

Rutahizamu wa Real Madrid unafite Ballon d’Or iheruka, Karim Benzema n’Umunya-Chile Alexis Sanchez usatirira Marseille yo mu Bufaransa bombi bavutse tariki ya 19 ukuboza.
cwnbyqfuaae-zcs-3.jpg
Karim Benzema yavutse mu w’1987 avukira mu mugi wa Lyon mu Bufaransa. Yavutse imbere ya Alexis Alejandro Sánchez ho umwaka umwe kuko we yavutse mu w’1988 avukira i Tocopilla ho muri Chile.

4. Angel Di Maria na Edinson Cavani

Aba bombi bakinanye igihe kirerekire mu ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa. Angel di Maria na Edinson Cavani bavutse ku itariki 14 Gashyantare.
paris_saint_germain_v_lille_osc_ligue_1_jlcs_kags0kx-2.jpg
Angel Di Maria kuri ubu ukina Juventus de Torino yavukiye i Rosario muri Argentine mu mwaka w’1988.

Edinson Cavani uzwi ku kazina ka ‘El Matador’ usanzwe yatakira Valencia yo muri Espagne n’ikipe y’igihugu ya Uruguay yavukiye i Salto, Uruguay mu 1987.

3. David Luiz na Kaká

Nta washidikaya ko aba bakinnyi ari bamwe mu batanze umusaruro mwiza mu ikipe y’igihugu ya Brazil kuko Kaká yatwaye igikombe cy’Isi cyo muri 2002, naho David Luiz agera muri ½ cyacyo muri 2014.
568bcd834e6a569f107a3f7a3333b6ba-2.jpg
David Luiz usigaye akinira Flamengo y’iwabo arushwa na Kaka imyaka 5. Yavukiye mu gace ka Diadema ko muri SĂŁo Paulo mu gihugu cya Brazil, naho Ricardo Izecson dos Santos Leite wamamaye nka Kaká yavukiye mu murwa mukuru BrasĂ­lia ho muri Brazil mu w’1982.

2. Iker Casillas na Petr Cech

Aba bombi uretse guhurira ku kuba ari bari mu bazamu ba mbere b’ibihe byose muri ruhago, banahuriye ku munsi w’amavuko.
pc-ik-3.jpg
Iker Casillas Fernándes kuri ubu usigaye ari umusesenguzi wa ruhago yavukiye i MĂłstoles ho muri Espagne mu w’1981, mu gihe Petr Cech we yavutse mu mwaka w’1982 avukira muri Pilsen ho mu cyahoze ari Czechoslovakia kuri ubu ni Repubulika ya Czech.

1. Cristiano Ronaldo na Neymar Junior

Ni urucabana kuvuga ko Cristiano Ronaldo kuri ubu ukinira Al Nassr yo muri Arabia Saoudite na Neymar Junior wa Paris Saint Germain yo mu Bufaransa ari ba rutahizamu kimenyabose mu kinyejana cya 21.
hqdefault-7.jpg
Ibi bishimangira n’ibihembo batwaye mu makipe yabo yewe n’iby’umukinnyi ku giti ke, ibituma Cristiano Ronaldo ari we mukinnyi uhembwa agatubutse ku isi naho Neymar akaza ku mwanya wa 4.
ny-1-4.jpg
Uretse kuba bombi bazwiho gukina umupira byahebuje, banavukiye umunsi umwe.

Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro yavutse ku itariki nk’iyi z’uku kwezi mu 1985 mu birwa bya Madeira mu majyepfo ya Portugal hari kuwa kabiri.

Neymar da Silva Santos Junior nawe yavutse ku itariki nk’iyi mu 1992, hari kuwa gatatu, mu mujyi wa SĂŁo Paulo muri Brazil.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *