Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, iherutse guhishura ku Cyumweru gishize ubutekamutwe buvanze n’ubujura bwa zahabu bivugwamo, uwahoze akuriye umutwe w’igipolisi ushinzwe kurwanya imyigaragambyo mu Burundi, Col Uwamahoro, inzego z’ubutasi z’u Burundi ndetse n’abacuruzi bo mu Burasirazuba bwo Hagati n’imitwe yitwaje ibirwanisho ikorera mu burasirazuba bwa Congo. Hatunzwe kandi urutoki ibihugu bitatu byo mu karere, ariko n’u Rwanda rukazamo nubwo ngo uruhare rwarwo ari ruto.
[ad id=”44145″]
Impuguke za loni zakoze ubushakashatsi zivuga ko nyuma yo kugenzura zasanze ubwinshi bwa zahabu u Burundi bwohereza I Dubai burenga toni 3, ahubwo zikubye inshuro 7 ugereranyije n’iyi mibare itangwa na guverinoma.
RFI ikaba ivuga ko iperereza ry’izo mpuguke za Loni ryagaragaje ko usibye umusaruro muto wa zahabu uva mu gihugu, inyinshi yoherezwa hanze ivuye mu Burundi ituruka muri Kivu y’Amajyepfo no muri Katanga ya Ruguru, nyuma yo kubanza kunyuzwa i Bukavu n’i Goma. Iyo zahabu ngo ikaba iva mu mitwe yitwaje ibirwanisho y’abanyekongo, mu ngabo za FARDC ndetse no mu nyeshyamba z’umutwe wa FDLR w’Abanyarwanda.
Tanzania nayo iratungwa urutoki
Nk’uko raporo y’izi mpuguke ibigaragaza, ngo ibihugu bitatu byo mu karere bigira uruhare muri ubwo bucuruzi ku rugero rutangana nk’aho bavuga ko zahabu iva muri Ituri no muri Kivu y’Amajyaruguru inyura muri Uganda, hagakurikiraho u Burundi bufata iturutse muri Kivu y’Amajyepfo no muri Katanga y’Amajyaruguru, hakaza ku mwanya wa gatatu Tanzania ngo yibanda kuri zahabu yo muri Katanga, hakaza n’u Rwanda, ariko ngo rwo uruhare rwarwo akaba ari ruto muri ubwo bucuruzi butemewe bwa zahabu, ahubwo ngo rukaba ari inzira inyuzwamo andi mabuye y’agaciro nka Etain, coltan na tungsten nayo ngo ashakishwa cyane.
Iyi nkuru ivuga ko iyo abacuruza iyi zahabu bageze i Burundi baba batekanye, imizigo yabo irimo zahabu bakayohereza ku kibuga cy’indege cya Bujumbura bafashijwe n’abapolisi n’abakozi b’inzego z’iperereza zari ziyobowe na Gen Adolphe Nshimirimana kugeza ubwo yicwaga.
[ad id=”44145″]
Raporo y’impuguke za Loni ariko ikomeza ivuga ko urupfu rwa Gen Nshimirimana rutahagaritse ubwo bucuruzi butemewe kuko bwakomeje gukorwa n’abamusimbuye ari nako Major Uwamahoro Desire yaje kubufatirwamo kuwa 05 Ugushyingo.
Muri Gicurasi, umuryango Global Witness wemezaga ko ubucukuzi butemewe bwa zahabu yo muri Shabunda, mu burasirazuba bwa Congo, buzanira amafaranga imitwe yitwaje ibirwanisho bafatanyije n’abayobozi b’ikigo gikora ubu bucukuzi kitwa Kun Hou Mining.
Muri raporo ONG yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize ahagaragara kuwa 06 Ugushyingo, ikaba yarashinje guverinoma ya Congo kudashyira mu bikorwa amategeko yayo agamije kurangiza amakimbirane n’ubugizi bwa nabi bikorwa mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



