Ibihugu bigize Commonwealth byemeje itariki nshya CHOGM izaberaho

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’amezi atanu inama ya Commonwealth yagombaga kubera mu Rwanda isubitswe bitewe n’icyorezo cya Covid-19, Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango banzuye ko yimurirwa kuri tariki ya 21 Kamena 2021.

Byatangajwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Hon. Patricia Scotland kuri uyu wa 23 Nzeri 2020, nyuma yo kwemezwa n’ibihugu bigize uyu muryango.

Perezida Kagame yavuze ko iyi nama izaba umwanya udasanzwe wo kurebera hamwe imbogamizi n’amahirwe urubyiruko [by’umwihariko] rw’ibihugu bigize uyu muryango ruhura nabyo mu ikoranabuhanga, ibidukikije n’ubukungu, byagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19.

Umukuru w’Igihugu yaboneyeho guha ikaze abazitabira iyi nama mu mwaka utaha.

Iyi nama izwi nka CHOGM (Commonwealth Heads of Government Meeting) byari byarateganyijwe ko ibera mu Rwanda guhera tariki ya 22 ku ya 27 Kamena 2020.

Icyo gihe Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland yari yatangaje ko ari ngombwa ko abantu birinda gukorana inama kuko zakurura ibibazo muri iki gihe cy’icyorezo.

Yagaragaje ko uko byagenda kose mu gihe kiri imbere iyi nama ya 26 igomba kuzabera i Kigali, ati: “Niteguye kongera guhura n’abanyamuryango ba Commonwealth mu gihugu cyiza cy’u Rwanda.”

Ubusanzwe Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Commonwealth baterana inshuro imwe mu myaka ibiri. Mu nama ya Commonwealth yabaye mu 2018, ni bwo u Rwanda rwatoranyije nk’igihugu kizakira ikurikira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *