Ibihugu by’Afurika nibyo biza ku mwanya wa mbere mu kwica abanyamakuru ku isi

Sangiza iyi nkuru

Muri raporo yashyizwe ahagaragara muri iki cyumweru na komite y’akanama karebera abanyamakuru ku isi, igaragaza ko byibuze abanyamakuru basaga 30 bamaze gupfa guhera mu mwaka ushize wa 2006 mu bihugu bya Sudani y’epfo, Somalia ndetse na Nigeria gusa.
Ibihugu 2 byo ku mugabane w’Afurika birimo Somalia na Sudani y’epfo, ni byo bihugu biza mu myanya 5 ya mbere ku isi mu kwica abanyamakuru, naho Nigeria ikaza ku mwanya wa 12.
[ad id=”44145″]
Aka kanama kavuga ko impamvu umubare w’abanyamakuru bicwa muri ibi bihugu wiyongera, ari uko nta mategeko ahana ahari kuko abanyamakuru ngo usanga bicwa batazira akazi kabo bakora cyangwa amakuru baba batangaje, ahubwo ko usanga hari nk’itsinda ry’abagizi ba nabi biyemeje kwica umunyamakuru aho ava akagera hatitawe ku byo yakoze, ariko ugasanga leta zo muri ibyo bihugu nta cyo zibikoraho.
Dore uko urutonde rw’ibihugu ku isi mu kwica abanyamakuru ruhagaze kugeza ubu.

  1. Somalie
  2. Iraq
  3. Syria
  4. Philippines
  5. Sudani y’epfo
  6. Mexico
  7. Afganistan
  8. Pakstan
  9. Brazil
  10. Uburusiya
  11. Bangladesh
  12. Nigeria
  13. Ubuhinde

 
Iyi komite ivuga ko 95% by’abanyamakuru bicwa baba ari abanyamakuru bakorera mu bihugu byabo, ari nayo mpamvu leta zo muri ibyo bihugu zitabyitaho.
[ad id=”44145″]
Umuvugizi w’aka kanama Elisabeth Witchel agira ati “ibintu biri kuzamba kurushaho. Uretse Somalia isanzwe izwi, ubu leta ya Sudani y’epfo nayo yaje ku mwanya wa 5 ku isi mu kudakurikirana no kudahana abagirira nabi abanyamakuru.”
Akomeza avuga ko abanyamakuru bicwa bazira ko ari abanyamakuru gusa kuko nta makosa agaragara baba bakoze mu kazi kabo.
Igihugu cya Somalia, kivugwaho kuba hari abo gikekaho ubu bwicanyi bwibasira abanyamakuru ariko ntibabashe kubahana mu buryo bufatika. Naho Nigeria, kugeza na nubu yo ngo ntirabasha gusobanura uko abanyamakuru bicwa kuko ikivuga ko itabizi.
Ubushakashatsi bwerekana ko 25% by’abanyamakuru bapfa bicwa n’igisirikare cyo muri icyo gihugu, naho 45% bakaba bicwa n’andi matsinda cyangwa imitwe y’abanyepolitike harimo n’iy’iterabwoba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *