Ibihugu bya EAC byiyemeje kohereza mu kirere satellite bihuriyeho

Sangiza iyi nkuru

Ibihugu byo muri EAC byemeranyije gukusanya ubushobozi bigafatanya kohereza mu kirere satellite bihuriyeho izafasha mu gutanga serivisi za internet mu karere.

Iki cyemezo cyafatiwe mu nama y’abaminisitiri yiga ku iterambere ry’ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga n’itumanaho mu mishinga yo kwihuriza hamwe mu ikoreshwa ry’Umuhora wa Ruguru yabereye i Nairobi kuwa Kane ushize.

Itangazo rihuriweho ryashyizwe ahagaragara rigira riti “Ba Minisitiri bemeye kwihutisha ibizagenderwaho mu gutangiza satellite y’akarere kubw’itumanaho izatanga ubushobozi bwo kugira serivise za internet ya broaband yizewe no gusakaza amajwi n’amashusho bifite quality iri hejuru.”

Iyi nama yari iyobowe na Minisitiri w’ikoranabuhanga n’itumanaho wa Uganda, Dr Chris Baryomunsi, yitabiriwe na mugenzi we wa Kenya, Hon. Eliud Owalo, uwa Sudani y’Epfo, Hon. Micheal Makuei Lueth n’Umuyobozi Mukuru, ushinzwe Digital Transformation muri minisiteri y’ikoranabuhanga n’itumanaho y’u Rwanda, Gordon Kalema.

Bivugwa ko muri iyi myaka abakenera internet mu karere biyongereye cyane bitewe ahanini n’izamuka ry’imibereho mu bari mu cyiciro giciririte, telephone ngendanwa z’ubwenge ziyongereye ndetse no kwagura imiyoboro ya 4G.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *