Ibihugu bya Uganda na Congo ngo byabaye ijuru ry’abajenosideri bacitse ubutabera

Sangiza iyi nkuru

Ibihugu bya Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo byaba byarabaye ijuru ry’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nk’uko amakuru ikinyamakuru KTPress dukesha iyi nkuru gifite avuga.

Urutonde iki kinyamakuru cyabashije kubona rugaragaza ko ibihugu bya Uganda na Congo bicumbikiye hafi 55% by’abantu 835 bashakishwa n’ubushinjacyaha mu bihugu 34 ku isi.
[xyz-ihs snippet=”google”]

Muri aba bantu uko ari 835, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko abagera kuri 254 bari muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe abandi 226 bari ku butaka bwa Uganda, bose hamwe bakaba 480 bakekwaho uruhare muri jenoside bari muri ibi bihugu by’ibituranyi.

Nk’uko bitangazwa na Jean Bosco Siboyintore, Ukuriye umutwe ushinzwe gukurikirana abakoze jenoside bahunze ubutabera, ngo benshi muri aba bari muri Uganda no muri Congo ni abatarabashije kubona ubushobozi bwo guhungira kure biganjemo abasirikare.

Mu gihugu cya Congo ni naho habarizwa umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri iki gihugu hakozwe bikeya mu guta muri yombi abakekwa, aho uheruka kuhafatirwa ari Ladislas Ntaganzwa wafashwe mu Ukuboza 2015 akazanwa mu Rwanda muri Werurwe 2016 ashinjwa ibyaha 8 bifitanye isano na jenoside n’iby’ibibasiye inyokomuntu, aho ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’abantu 20,000.

Uyu akaba yarahoze ari Burugumesitiri wa Komini Nyakizu kuri ubu akaba ari Akarere ka Nyaruguru. Niwe wa mbere ukekwa wafashwe mu bantu 9 Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zarashyizeho ibihembo bya miliyoni 5$ ku muntu uzagaragaza aho baherereye.

Usibye Uganda na Congo bicumbikiye benshi mu bagize uruhare muri jenoside, ibihugu by’u Burundi na Tanzania nabyo birabacumbikiye ariko atari benshi nk’ibi bya mbere kuko u Burundi bucumbikiye 14 mu gihe Tanzania icumbikiye 25.

Impungenge za Siboyintore zikaba ari uko ibi bihugu bicumbikiye benshi ntacyo biri gukora mu gufasha u Rwanda kubagarura nubwo impapuro zibata muri yombi zoherejwe mu 2007.

Urugero, mu 2005, u Rwanda rwasinye amasezerano yo kohererezanya abanyabyaha na Uganda ariko nta byinshi byakozwe.

Jean Bosco Siboyintore akaba avuga ko mu bantu bihishe muri Uganda batatu ari bo bonyine bohererejwe u Rwanda. Ati: “Intambwe yacu ikurikira ni ugutangira kuganira n’ibi bihugu tukabishishikariza tukareba ko aba bahunze bagarurwa.”

Hagati aho, ibindi bihugu biza ku mwanya wa gatatu mu gucumbikira abasize bakoze jenoside benshi ni u Bufaransa na Malawi bicumbikiye 42 buri kimwe, mu gihe u Bubiligi bucumbikiye 39, naho Kenya ikaba icumbikiye 28.

Ibi bihugu byose iyi nkuru ikaba ikomeza ivuga ko bifite amateka yihariye ku kijyanye n’abakekwaho uruhare muri jenoside, aho u Bufaransa ngo buzwiho kubakingira ikibaba mu rwego rwo kuyobya ngo hatamenyekana uruhare bwagize muri jenoside.

Mu Bufaransa, ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri leta ivugira u Rwanda (CPCR) rikaba ryarakomeje gushyira igitutu ku butabera bw’iki gihugu ngo buhindure inyifato.

Naho mu gihugu cya Kenya, naho ngo nta byinshi byigeze bikorwa nyuma yo guta muri yombi mu 1997 Jean Kambanda na Pauline Nyiramasuhuko bose bari bagize Guverinoma y’Abatabazi.

Ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buholandi na Norvege byagiye bita muri yombi bamwe mu bakekwaho uruhare muri jenoside ariko u Rwanda rwifuza ko bitahagarariraho.

Bwana Jean Bosco Siboyintore akaba asanga iki ari cyo gihe kuri ibi bihugu ngo bigire uruhare mu kugarura aba bahunze kuko abo bakoreye ibyaha bamaze imyaka 23 bategereje ubutabera.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *