Ibihumbi by'Abanyamusanze byijeje Paul Kagame ko bimuri inyuma-Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Ibikorwa byo kwiyamamaza mu Ntara y’Amajyaruguru, umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame yabitangiriye mu karere ka Musanze, aho yijejwe ko bamuri inyuma batazamutenguha na rimwe.

Ku munsi wa 13 w’ibi bikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu yari asanzweho, kuri uyu wa 26 Nyakanga 2017, umukandida Paul Kagame yabikomereje mu karere ka Musanze, mu murenge wa Busogo.
Mu gihe umukandida atari yagera kuri sitade ya Busogo aho uyu muhango wabereye abaturage bakomeje kwiyongera, bategereje umukandida wabo Paul Kagame barata imyato ko yabagejeje kuri byinshi mu myaka 23 ishize.
M1 4 M3 5 M4 4 M5 1 M6 3 M8 2
S2 3

n1 1
Abo mu yindi mitwe ya politiki nabo bazindukiye kwakira umukandida, Paul Kagame

S1 3
Biruta Vincent n’abandi barwanashyaka ba PSD na bo bashyigikiye umukandida, Paul Kagame i Musanze

S3 2
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
M9 2 M10 2
Abahanzi barimo Senderi, Jay Polly, Dream Boyz, King James,… bari bari gushyushya imbaga y’abaturage bagiye baturuka hirya no hino muri aka karere ka Musanze n’ahandi hatandukanye, bazinduwe no kwakira umukandida wabo, Paul Kagame.
N2 1 N3 1
N5 2
DJ Bisoso

N7
Senderi na Jay Polly

N8
Umuhanzi Jules Sentore, na we ari mu barimo gushyushya imbaga y’abaturage

N4 1 N6 N9 N10
S4 1
Mu gihe abahanzi bari ku rubyiniro aba nabo bari barimo gucinya akadiho buhorobuhoro

 
S5 1
s6 1

11:40: Nibwo umukandida Paul Kagame yari ageze kuri sitade Busogo, abaturage bamwakirije ibyishimo byinshi , yabanje kuzenguruka abasuhuza, nabo bashyize hejuru amadarapo ya FPR bamwakiriza amashyi n’impundu.
g4 1
g2 3

11:47: Akigera mu byicaro yateguriwe, hakurikiyeho indirimbo y’umuryango FPR Inkotanyi, imbaga y’abaturage babarirwa mu bihumbi bakaba bahagurutse baririmba, bagira bati “FPR umuryango w’Abanyarwanda, waharaniye kuva kera kuzarurengera, amaboko yacu azakorera u Rwanda”.

G6 2
Uwitonze Annonciata uyoboye gahunda
11:50: Umwe mu rubyiruko, Nshimyumukiza Theobar w’imyaka 29 y’amavuko, ni imfubyi, avuga ko ubupfubyi yabutewe n’intambara z’Abacengezi, mu ijambo yahawe yabanje gushimira umukandida Paul Kagame ko mbere na mbere yabakijije intambara z’Abacengezi.
 
G7
Theobar yavuze ko yiteje imbere abikesheje Paul Kagame , wabakijije intambara y’abacengezi nubwo yamusize ari impfubyi
Umwuga we ni ubudozi, ndetse akanakora akazi ko kwigisha abandi kudoda, yaje gushinga kampani ye, none ubu arakirigita ifaranga, arashima umukandida Paul Kagame ko yaciye Caguwa, none ubu byabongereye akazi ifaranga riraboneka.
Afite abakozi 12, harimo n’uwarangije ikiciro cya 3 cya Kaminuza (Masters), Uyu musore akomeza ashimira FPR Inkotanyi n’umukandida wayo, bamwibagije ubupfubyi yatewe n’Abacebgezi. Asoza avuga ko nta we utamutora.
3 2
Batanze ubuhamya bwo kurata ubutwari Umukandida Paul Kagame, bakaba basabye ko gutora Kagame ari ugukomeza kwimakaza umusingi w’ubumwe demokarasi n’amajyambere.

12:04: Hagiyeho ijambo ry’ushinzwe kwamamaza umukandida mu gihugu, Murebwayire Christine, yashimiye umukandida Paul Kagame ko yabakijije Interahamwe zari mu Birunga, none ubu pariki y’Ibirunga, iragendwa, izanira igihugu amadevise.

Yakomeje ashima ko ubu Musanze ifite kaminuza 7, ibigo by’amashuli abanza n’ayisumbuye yo ngo ntibabara, amabanki yose ari mu mujyi wa Kigali yaje gukorera muri Musanze , … ibyo byose ngo ni ukubera umutekano bakesha ubuyobozi bwiza bwa Paul Kagame ari nayo mpamvu yasoje asaba imbaga y’abaturage bitabiriye, kuzamutora 100%.

12:16: Ijambo ry’umukandida, Paul Kagame

Umukandida Paul Kagame yabanje gusuhuza abaturage b’i Musanze, maze ahamagara Dr. Habumuremyi Pierre Damien, ngo nawe abanze kugira icyo avuga dore ko ngo yabanye n’abanyamusanze cyane, yavuze ko abaturage baka karere iyo bakunze umuntu babimwereka.
Agira ati “Turakeye, turakungahaye, ikigega cy’u Rwanda kiri i Musanze, byose ni ukubera Paul Kagame, Musanze ni umujyi wa kabiri kuri Kigali, byose ni Paul Kagame,.. murasa neza, nyakubahwa twe gutora byararangiye”. yasoje agira ati “Nyakubahwa tukuri inyuma, tukuri imbere, ibihe byose turi kumwe na we”.
12:24: Ijambo ry’umukandida Paul Kagame
Yashimiye Abanyamusanze ko bitabiriye ari benshi, ati “ nta gitangaza kuko Abanyamusanze dusanzwe dufitanye igihango, ejo hashize nagombaga kuza akaba aribwo nganira na mwe, ijwi ryanjye ryari ryabuze…. Ariko narihase, ndavuga, ntabwo namara iminsi 2 ntaza kuvugana n’inshuti za njye. Kuba mwaje mungana gutya, ni ikimenyetso cy’ubumwe, ni ikimenyetso cy’ingufu za FPR, ni ikimenyetso cy’ingufu zo kubaka igihugu cyacu”.
Ubumwe:
“Uko mungana gutya rero, nk’ikimenyetso cy’ubumwe navugaga, nta kibazo cyatunanira kugikemura, imbaraga ziri aha, ubushake buri aha, nta cyananirana, n’uwashaka kutunaniza ntaho yabona ahera, maze rero duhereye kuri izo mbaraga n’ubushake, twebwe dukomeze iyo nzira y’amajyambere, umutekano, kubana neza, ibyo byose nibyo twifuza.”

Biriya byo ku itariki ya 4 Kanama, ni umugenzo, itariki iratinze, mu gitondo kare twazindutse, bizajye kugera mu ma saa tanu cyangwa iki gihe (12:31) byarangiye, hanyuma imyaka 7 izaba ikurikira twubake amajyambere, twubake amashuli, tuyagire neza, duhe Abanyarwanda bose amashanyarazi abagereho. Ayo mashanyarazi uretse kutumurikira mu ngo, adufashe no mu nganda.

Yakomeje ababwira ko ubumwe buvugwa bwatangiwe kera, “hashize igihe dukorana n’indi mitwe ya politiki, ubu muri aya matora, turakorana n’andi mashyaka 8, nabo bahisemo neza, basanze ibyiza byose twubaka mu gihugu cyacu tubisangiye, tubihurijeho”.
“Ubu bumwe turashaka kubukomeza twubaka igihugu cyacu, ndagirango mbashimire, nzagaruka hano nje kubashimira nyuma yawa muhango [Amatora ku wa 4 Kanama 2017]”. yasoje agira ati “Mugire amahoro y’Imana”.
Uyu Muhango watambukaga kuri www.bwiza.com, imbonankubone (Live)
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com- Musanze

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *