Abayobozi bo ku mupaka wa Kamanyola, muri Teritwari ya Walungu muri Kivu y’Amajyepfo, na Bugarama ku ruhande rw’u Rwanda bemeranijwe ko serivisi zikorera ku mupaka zizajya zihagarika ibikorwa byose guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kubera impamvu z’umutekano zifitanye isano n’amakimbirane hagati y’ibihugu byombi .
Iki cyemezo cyavuye mu nama yabaye hagati y’abayobozi bo ku mupaka n’abakozi, ngo nyuma y’iminsi mike y’ubujura bwakozwe n’abenegihugu kuri Caisse GĂ©nĂ©rale d’Ă©pargne du Congo (CADECO).
Uyu mupaka wa Kamanyola ni nawo abasirikare ba FARDC baherutse kwambuka bakinjira muri No Man’s Land bagatangira kurasa mu Rwanda.
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’umupaka, Dismans Kashongwe, ngo iki ni icyemezo cyo gukumira bitewe n’umubano uriho hagati ya DRC n’u Rwanda, ari nako ashimangira ko ingamba zizashyirwa mu bikorwa mu rwego rwo gushimangira umutekano w’umupaka.
Rero, iki cyemezo kireba cyane cyane abakora ubucuruzi buto buto bo muri kariya karere nk’uko tubikesha Politico.cd. Dismans Kashongwe ashimangira ko abapolisi bazafatira ibyemezo umuntu wese uzagerageza kurenga kuri iki cyemezo.
Ati: “Iki cyemezo kireba abacuruzi bose, resitora, ubunywero ndetse n’inzu z’ibitabo bikorera hafi y’umupaka wa Kamanyola-Bugarama. Muri iki gihe, abashinzwe umutekano bazaba bahari kugira ngo bafate umuntu wese uteye inkeke ku ruhande rumwe ndetse n’abazinangira ku rundi ruhande ”.
Iki cyemezo kije kiyongera ku zindi ngamba zimaze gufatwa kuri uyu mupaka, cyane cyane zijyanye no guhagarika ibikorwa byose byo kwambuka umupaka guhera saa munani n’igice iteka kubera amakimbirane akomeje hagati y’u Rwanda na Congo.


