img-20190208-wa0006

Ibikubiye mu masezerano y’ibanga Kabila yagiranye na Tshisekedi mbere yo kumwibira ubutegetsi 

Sangiza iyi nkuru

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akunze kumvikana ashinja Félix Antoine Tshisekedi wamusimbuye ku butegetsi kwica amasezerano bagiranye, ubwo yamushyikirizaga ubutegetsi.

Muri 2019 ni bwo Tshisekedi yashyikirijwe ubutegetsi, nyuma yo kwibirwa amajwi mu matora y’Umukuru w’Igihugu byaje kumenyekana ko yari yatsinzwe n’umunyapolitiki Martin Fayulu.

Iby’uko Tshisekedi yibiwe amajwi byanakunze kugarukwaho kenshi na Corneille Nangaa muri icyo gihe wari Perezida wa Komisiyo y’Amatora muri RDC (CENI), mbere yo gushwana n’ubutegetsi bwa Tshisekedi akiyunga ku mutwe wa M23 muri iki gihe bari kumwe mu ihuriro Alliance Fleuve Congo.

Joseph Kabila mu kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamakuru The New York Times, yavuze ko yahisemo kubika kopi y’amasezerano yagiranye na Tshisekedi we ubwe kuko yari abizi ko iyo ayiha uruhande rwa Tshisekedi, rwari buhite ruyikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

BWIZA yashoboye kubona inyandiko y’umwimerere y’amasezerano bariya bagabo bombi bagiranye.

Aya masezerano byiswe ko “agamije umutekano n’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo”, yashyizweho umukono ku wa 8 Mutarama 2018.

Yasinywe hagati ya Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo nk’Umuyobozi Mukuru w’ihuriro rya politiki ‘Cap pour le Changement’ (CACH), aho yiswe “uwasinye wa mbere”, na Joseph Kabila Kabange nk’Umuyobozi Mukuru w’ihuriro rya politiki ‘Front Commun pour le Congo’ (FCC) wiswe “uwasinye wa kabiri”.

Mu rwego rwo gutuma habaho ihererekanya ry’ubutegetsi mu buryo bwubahiriza amategeko, gushyiraho ubutegetsi busimburana burambye, no kubungabunga umutekano n’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tshisekedi yemeye “gutanga ubudahangarwa busesuye ku muryango wa Kabila (umuryango n’abari abayobozi mu butegetsi bwe), kutazabacira imanza no kubakurikirana ku byaha byose bakekwaho (ibyaha by’ubwicanyi, ibyaha byerekeye ubukungu n’ibindi)”.

Mu ngingo ya kabiri y’amasezerano kandi Tshisekedi yemeye kugirana ibiganiro no kumvikana hagati ye na Kabila “mbere yo gushyiraho abayobozi mu nzego zitandukanye, cyane cyane inzego z’umutekano (ingabo, polisi n’inzego z’ubutasi), ubutabera, ibigo bya Leta n’ubuyobozi bwa za Teritwari.”

Mu ngingo ya gatatu, Tshisekedi yemeye ko “umuryango wa politiki wa Tshisekedi uzashyigikira umukandida wa FCC mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2023.”

Ubwo ayo masezerano yasinywaga kandi hari abahamya Mpuzamahanga, barimo Uhuru Kenyatta wari Perezida wa Repubulika ya Kenya, Perezida Abdel Fattah Al-Sissi wa Misiri cyo kimwe na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo.

Hari kandi abahamya b’imbere muri RDC barimo Gen. Delphin Kahimbi wahoze akuriye ubutasi nyuma akaza gupfa urupfu rudasobanutse, Gen. Célestin Mbala Munsense wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za FARDC mbere yo gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru na Gen. John Numbi wabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi n’Umugenzuzi Mukuru wa FARDC mbere yo guhunga kubera uruhare akekwaho mu rupfu rw’impirimbanyi Floribert Chabeya.

Hari kandi Gen. Amisi Kumba uzwi nka Tango-Fort usanzwe ari Umugenzuzi Mukuru wa FARDC na Gen. Jean-Claude Yav Kabey wahoze ari umuyobozi w’ibiro bishinzwe igisirikare mu biro bya Tshisekedi mbere yo gutabwa muri yombi mu mwaka ushize.

Mu gihe Tshisekedi yari yaremeye ko nta muntu wa hafi ya Kabila azacira urubanza, uyu wamushyikirije ubutegetsi ari mu bo yahereyeho kuko amaze igihe yarakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo kugambanira igihugu.

Tshisekedi kandi muri 2023 yanze gushyigikira umukandida wa FCC, ahitamo kongera kwiyamamaza mu matora yasize atorewe kuyobora RDC muri manda ya kabiri.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *