Ibimenyetso by’intambara y’ubutita hagati y’u Rwanda na Uganda byatangiye kugaragara

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka muri Uganda aravuga ko Abagande benshi bakoraga mu nzego zitandukanye z’imirimo mu Rwanda, bakuwe mu kazi kabo ngo ku mpamvu zidasobanutse nk’uko byatangajwe n’abayobozi kuri wa gatatu, aho hakekwa ko biri guterwa n’umwuka mubi uri mu mubano w’ibihugu byombi muri iki gihe.

Benshi mu Bagande bari bamaze imyaka myinshi bari mu myanya ikomeye mu bigo byigenga ndetse n’ibya leta mu Rwanda. Umwe muri aba wabuze akazi witwa Vivian Igunduura, yari Umuyobozi wungirije wa COGEBANQUE, imwe mu mabanki akomeye mu Rwanda.

Ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru kiravuga ko cyamenye ko uyu yamenyeshejwe icyemezo cy’iyi banki cy’uko amasezerano ye y’akazi azarangira mu kwezi gushize kwa cumi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uyu uvuga ko nta mpamvu yabwiwe z’iki cyemezo, ni umugore w’uwahoze akuriye urwego rushinzwe ibibazo by’abaturage muri Uganda Civil Aviation Authority witwa Ignie Igunduura.

Undi iki kinyamakuru kivuga ko yatakaje akazi ke ni uwitwa Beatrice Kibwika Kantono wakoreraga MTN Rwanda nawe wasabwe kuva ku kazi. Uyu akaba yarashinzwe ubugenzuzi no gukurikirana ibyago byaturuka mu Ikoranabuhanga mu guhana amakuru. Uyu ngo yabwiwe muri Nzeri ko ibyo yakoraga bitagikenewe.

Naho uwitwa Ojongoro, wari ushinzwe imari muri Banki Nkuru y’Igihugu, nawe ngo yabwiwe ko amasezerano ye y’akazi azarangirana n’Ukwakira.

Chimpreports kandi ngo yamenye ko Abagande babiri bakoreraga Rwandair, babwiwe ko amasezerano yabo atazavugururwa.

Umuyobozi wabashije kuvugana n’iki kinyamakuru yagitangarije ko ibyo byose byakozwe mu magambo mbere yo kongeraho ko nta mpamvu yatanzwe yo kutavugurura impushya zabo zo gukorera mu Rwanda.

Umuyobozi ushinzwe dipolomasi mu baturage muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda, Margaret Kafeero, we avuga ko nta makuru arabona kuri iki kibazo. Gusa, ngo bamwe mu bayobozi mu nzego zo hejuru, batangaje ko iki kibazo kiri gushakirwa igisubizo ku rwego rwa dipolomasi harebwa ko hakwirindwa icyakomeza kuzana agatotsi mu mubano w’u Rwanda na Uganda.

Ibi biravugwa mu gihe kuri uyu wa kabiri hari hasohotse inkuru yavugaga ko u Rwanda na Uganda byaba biri mu Ntambara y’ubutita ku mpamvu zitandukanye zirimo ubwirinzi, umutekano, ubutasi, imishinga y’ibikorwaremezo n’ibindi. Margaret Kafeero ariko we akaba yemeza ko umubano w’ibi bihugu byombi by’ibivandimwe ugikomeye.

Mu minsi ishize nibwo urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda rwataye muri yombi abayobozi mu gipolisi bashinjwa gucyura ku ngufu Abanyarwanda n’Abanya-Sudani y’Epfo bahungiye muri Uganda.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda, Henry Oryem Okello akaba yarumvikanye kuri RFI Uganda irimo gusukura.

Yagize ati: “ Ikiri kuba hano n’uko ku ruhande rwacu turimo gusukura inzu yacu,bijyanye n’ibyo Guverinoma y’u Rwanda yari yiteze .”

Minisitiri Oryem yakomeje avuga ko ntacyo bari gukora cyabangamira umubano w’ibihugu byombi, ahubwo bari gusukura inzu yabo.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com
 
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *