Ibintu 10 abagabo baba birebera ku bagore b’abandi, ikibuno kinini mbere ya byose

Sangiza iyi nkuru

Ingeso y’ubuhehesi ntijya ibura haba ku bakiri ingaragu ndetse n’abarushinze, aho usanga umugabo rwose unambaye impeta yasize umugore w’ikizungerezi iwe mu rugo, yakubita amaso abagore b’abandi ugansa bamutwaye umutima.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Dore bimwe mu bikunda kubaranga ku bagore b’abandi
1.Ikibuno kinini : Abagabo benshi usanga barangazwa n’ikibuno cy’umugore giteye neza, aha ho rwose usanga n’umugore aba arimo kugendana n’uwo bashakanye bagera ahantu, umugore akabona umugabo we yarangariye umugore/umukobwa ufite ikibuno kinini,bakaba banabipfa, aha ntabwo bita ku mubyibuho kuko abagore babyibushye cyane kuva hasi kugera hejuru ntabwo bitabwaho cyane, kuko ushobora kuba unanutse ahandi ariko ikibuno kikaba giteye neza.
2.Intambuko : Ushoboka kuba utari umugore cyangwa umukobwa ushamaje ariko ukaba uzi gutambuka neza, ku buryo uca ku bagabo ugatuma basigara bakwibazaho, ukarinda urenga bakikwitegereza.
3.Amabere : Abagabo barangazwa n’abagore bafite mu gatuza heza, amabere ateye neza, uzasanga n’abagore ubwabo baba bashaka kuhagaragaza nk’ahandi heza baba bumva ko benshi batera akajisho.
4.Indoro : Ikijyanye n’indoro yo, uretse n’ubu na kera wasangaga abagabo benshi bakunda abagore babaterekera amaso, iri banga rero rikaba rikoreshwa cyane n’abagore bakora mu tubari cyangwa muri Hotel, aho usanga bakira abagabo nyuma bakifuza kumenyana nabo.
5.Impumuro : Aha ho ni nayo mpamvu usanga abagore bemera bakaba bakwigomwa ibirayi by’abana ariko bakagura amavuta ahenze, umugore uca ku bagabo akabakubita ibyuya binuka usanga bamwanga ndetse bakaba batanifuza kwicarana nawe, ariko uwagerageje akitera ka parufe(parfum) cyangwa akaba yisiga utuvuta duhumura, usanga abagabo baba bashaka kwicarana nabo.
6.Utwenda twegereye: Abagabo barangazwa cyane n’abakobwa cga abagore baba bambaye utwenda tubegereye, tubagaragaza uko bateye, uretse n’abagabo usanga n’abandi bagore babarangarira, kwambara utwenda twegereye umubiri ariko bitandukanye na babandi usanga bameze nk’abambaye ubusa, aho usanga yambaye akenda kerekana uko igitsina cye cyose giteye cga amabere n’ahandi, ibi si byo. Ushobora kwambara akajipo cga ipantalo ariko ikaba ikwegereye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
7.Imvugo: Uretse n’abagabo, nta muntu numwe ukunda umuntu uvuga nabi, umugore uzi kuvuga neza, ufite ikinyabupfura nta kabuza atwara imitima y’abagabo benshi.
8.Gushabuka: Umugore ushabutse atuma abagabo bamwisangaho, ku buryo usanga nk’abakora ibikorwa birebana n’ubucuruzi bagira abakiriya benshi biganjemo abagabo, ahanini bashaka kumuguma iruhande bagerageza uburyo bamukuraho ubucuti, ariko na none nta yindi ntego uretse ubuhehesi.
9.Umuco : Abagabo benshi usanga barangazwa n’abagore/abakobwa bafite umuco, icyo amubwiye akabona arakishimiye aranasetse, ukumva muri we yararezwe, umuntu uteye uku usanga abagabo benshi bamutaho igihe, mu mvugo ye ugasanga ni ikinyabupfura, aha usanga abagabo bagira bati: “uriya mugore aritonde awamumpa”, ugasanga amwifuza kandi afite uwe by’umwihariko anazi ko nawe afite umugabo.
10.Ubupfayongo : Nubwo iyi ngingo ijya gusa niyo hejuru, cyane cyane abagabo b’abahehesi usanga baba bishakira abagore cga abakobwa b’abapfayongo, umwe ashobora gukoraho ku mubiri akabona ntacyo bimubwiye, agakora mu gatuza ke akabona nta cyo bimubwiye, kumusaba icyo yifuza bikamworohera nubwo yabyanga cyangwa akabyemera, apfa kuba yabimubwiye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *